sangiza abandi

Ubufatanye bwa Clippers na Visit Rwanda bushimangira umubano w’u Rwanda na Amerika- Amb  Eric Kneedler

sangiza abandi

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, yatangaje ko  ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yakurikiye umukino wa Basketball wahuje Los Angeles Clippers, isanzwe yamamaza Visit Rwanda, na Dallas Mavericks .

Ni umukino  Dallas Mavericks  yatsinzemo Los Clippers, amanota 114- 110.

Nyuma y’uwo mukino, Ambasaderi, Amb  Eric Kneedler yavuze ko imikoranire ya Visit Rwanda na Los Angeles Clippers ishimangira ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu .

Ati “  Narebye umukino wa  LAClippers kuri Intuit Dome, muri California. Uvuye mu rw’Imisozi Igihumbi ukagera mu Mujyi w’Abamarayika, Ubufatanye bwa Clippers na Visit Rwanda buri gushimangira umubano hagati ya Amerika n’u Rwanda.”

Muri Nzeri uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL).

Binyuze muri ubwo bufatanye,LA Clippers izafasha u Rwanda kuvugurura ibibuga bya Basketball mu Rwanda, ndetse n’ikipe ishamikiye kuri yo ikina mu cyiciro cyo hasi G League ya San Diego Clippers, itange amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda buri mwaka.

Si ukujyayo gusa ahubwo bazajya banahabwa amahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, banagire igihe cyo kugera mu Rwanda babereke uko bazamura impano z’abakiri bato muri Basketball.

Visit Rwanda ni yo izaba iri mu baterankunga bakuru ba Los Angeles Rams, yerekanwe kuri SoFi Stadium ijyamo abafana ibihumbi 70, no kuri Hollywood Park, inzu y’imikino iri kubakwa izajya yakira imikino itandukanye, no kuri Intuit Dome yakira imikino ya LA Clippers.

Ni mu gihe Visit Rwanda izajya yambarwa ku myambaro y’imyitozo n’iyo gukinana kuri aya makipe yombi.

Photos:

[fluentform id="3"]