sangiza abandi

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu myigishirize buratanga umusaruro ufatika

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimangiye ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu kohereza abarimu bigisha, ari intambwe ikomeye igaragaza ko imikoranire hagati y’ibihugu byombi bya Afurika ishoboka aho gukorana gusa n’ibindi bihugu.

Ni ibyo yagarutseho ubwo yasozaga imyiteguro y’abarimu basaga 140 bagize icyiciro cya kabiri cy’abarimu baturuka muri Zimbabwe u Rwanda rwakiriye, bitegura gutangira kwigisha mu mashuri atandukanye mu gihugu.

Iki gikorwa cyabereye mu ishuri rya Ntare Louisenlund riherereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, kitabirwa n’abarimo Minisitiri Ushinzwe Imirimo n’Imibereho myiza y’Abaturage muri Zimbabwe, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, n’abandi. 

Ni igikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: Ubufatanye mu guteza imbere uburezi bufite ireme.

Aganira n’itangazamakuru, Irere yashimangiye ko ari iby’agaciro gukorana hagati y’ibihugu bya Afurika, kuko bituma bidakomeza kurangamira ibindi bihugu, bigafasha mu guhererekanya ubumenyi no guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ati: Nk’Ibihugu bya Afurika gukorana ubundi ntabwo tubimenyereye, iyo turimo gushaka abantu bazi ibintu cyane dukunda kujya mu bindi bihugu, icya mbere cyiza rero ni uko turimo gukorana n’ikindi gihugu kuko gifite ubumenyi, gifite ibyo kiturusha, kikohereza abarimu hano.”

Aba barimu baje basanga abandi 157 bagize icyiciro cya mbere, bageze mu Rwanda muri Nzeri 2022. Bitezweho kongera imbaraga mu mashuri, bafasha abanyeshuri n’abarezi mu kuzamura imyigire n’imyigishirize mu Rwanda. Irere yagaragaje ko abari bahari igihe bamaze hari impinduka zifatika bazanye mu burezi bw’u Rwanda.

Ati: “Aho bari bari tubona impinduka mu buryo bufatika, twizeye ko noneho aba nagaba biyongereyeho baje kongera imbaraga, mu mashuri yacu, kongerera ubumenyi abanyeshuri bacu, no kongerera ubumenyi abandi barimu bagenzi babo.”

Yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwei, anashimira umurava n’ubwitange byagaragajwe n’abarimu baje mu cyiciro cya mbere,anashishikariza abagize icyiciro cya kabiri kubigiraho

“Bakomeje kwimakaza ubunyamwuga, kwita ku nshingano, imyitwarire myiza, gukorera hamwe, no kwigisha baharanira inyungu z’umunyeshuri hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi n’iterambere.”

Yashimangiye ko aba barimu bateza imbere ururimi rw’icyongereza mu mashuri, cyane ko ari rwo rurimi rwomyine baba bakoresha bityo bigafasha abanyeshuri kuba ari rwo gusa bigamo, ndetse n’abaiga mu mashuri nderabarezi bagasohoka bafite ireme ryo kwigisha muri urwo rurimi.

Yagize ati: “Nk’Igihugu twahisemo kwigisha mu cyongereza, bikatubera imbogamizi mu mashuri yigisha abarimu, ni ukuvuga nk’abasohokaga badafite ururimi bazigishamo ku buryo buhagije.”

Yakomeje agira ati: “Ikitugaragarira cyane cyane iyo dusuye amashuri ni uburyo abanyeshuri bamaze kumenya neza ururimi rw’icyongereza.”

Iyi gahunda ishingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe yasinywe mu Ukuboza  2021, agamije gufatanya mu guhererakanya abarezi mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imyigire n’imyigishirize hagati y’ibihugu byombi.

Aba barimu biteganyijwe ko berekeza aho bazakorera guhera ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, mu mashuri arimo ayigishirizwamo abitegura kuba abarezi (TTCs), ndetse n’amashuri y’icyitegererezo (Model Schools), hirya no hino mu gihugu. Bazigisha mu mashami atandukanye arimo Ubumenyi, Ikoranabahangandetse n’indimi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette,yashimangiye ko abarimu b’abanya Zimbabwe bakomeje gutanga umusaruro mu burezi bw’u Rwanda.

Abarimu basaga 140 n’abandi barenga 150b’abanya Zimbabwe bagiye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu burezi bw’u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC, Ambasederi wa Zimbabwe mu Rwanda na Minisitiri Ushinzwe Imirimo n’Imibereho myiza y’Abaturage muri Zimbabwe, ni abashyitsi bakuru muri uyu muhango.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]