Rutsiro FC yatsinze Al Hilal Omdourman ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025.
Ni bwo bwa mbere Al Hilal itsinzwe umukino wa Shampiyona y’u Rwanda kuva yatangira kuyikina, itsinzwe n’ikipe ya 15 ku rutonde rwayo.
Rutsiro FC yari iri mu murongo utukura kuko yari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma inganya amanota 10 na AS Kigali ya nyuma, mu mikiko 12 yari imaze gukina.
Ni mu gihe ku ruhande rwa Al Hilal SC yo yari igiye gukina umukino wayo wa 5 iri ku mwanya wa 15 n’amanota 10, yanganyaga na Rutsiro FC.
Uyu mukino wayobowe na Twagirumukiza Abdoul wari wungirijwe na Maniragaba Vallery ndetse na Bazahira Aimable.
Umukino watangiye Rutsiro FC idatinya Al Hilal SC kuko yasatiraga nubwo na yo yatwakwaga cyane.
Yakomeje gukina umukino wo kwihagararaho cyane gusa abasore ba Al Hilal SC banyuzagamo bakarema uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego ariko ntibikunde.
Ku munota wa 25, Jean Kabula wa Rutsiro FC yafunguye amazamu kuri coup-franc yateye, umupira uruhukira mu rushundura.
Al Hilal SC yagiye ku gitutu cyo kwishyura igitego, ikomeza gusatira izamu rya Rutsiro FC, ariko byarangiye ibinyoro byiyongereye mu bibembe.
Al Hilal SC yarwanaga no kwishyura, yahise ihabwa ikarita y’umutuku ku munota 31, yahawe Girumugisha Jean Claude wari ngenderwaho mu bitezweho kwishyura, nyuma y’ikosa yakoze agahabwa ikarita y’umuhondo ariko agashyamirana n’umusifuzi Twagirumukiza Abdoul wahise amwohereza hanze.
Rutsiro FC yihagazeho, irwana n’izamu ikiza imipira yashoboraga kuvamo igitego, ibera ibamba Al Hilal igice cya mbere kirangira iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiye Rutsiro FC ituje mu gihe Al Hilal SC yo yari ikiri ku gitutu cyo gushaka amanota nubwo byari bigoye.
Ku munota wa 55, Al Hilal yahushije uburyo bukomeye Rutsiro FC itabarwa n’umunyezamu wakuyemo umupira wari wabazwe, abasore bayo bawirukankanye ngo bawubyaze igitego Kwizera Eric ananirwa gutsinda, agwa mu rubuga rw’amahina ariko ntawumukozeho, anahabwa ikarita y’umuhondo.
Ku munota wa 60, El Hadji Kane yishyuriye Al Hilal ku gitego yatsinze n’umutwe yateye ku mupira yahawe neza na Diouf.
Umukino wahise uhindura isura amakipe yombi yakinanaga ishyaka ashaka igitego cy’intsinzi mu minota 30 yari ihagije kuri buri ruhande.
Al Hilal SC yakomeje gusatira cyane kuko El Hadji yongeye kugerageza umutwe nk’uwo yatsinze ariko umupira ujya hejuru gato y’izamu.
Rutsiro FC na yo yanyuzagamo igasatira, ikina umukino mwiza nta gihunga cyane ko yari yabanje igitego ndetse idatewe inkeke no kunganya n’ikipe nkuru nka Al Hilal.
Umukino winjiye mu minota ya nyuma nta kipe irareba mu izamu ry’indi, ariko Rutsiro FC ikomeza gukinana ishyaka ishaka igitego.
Byayihiriye ku munota wa 82, Rutsiro FC ibona igitego cya kabiri cy’intsinzi cyatsinzwe na Nkubito Amza, igitego cyashimangiye ko amanota atatu bahataniye kuva kare bayakoreye kuko umukino waganaga ku musozo.
Yihagazeho isoza iminota 90 isanzwe y’umukino ndetse n’ine y’inyongera igihagaze kuri iyi ntsinzi.
Al Hilal SC yari isigaranye bakinnyi 10, yatakaje umukino wayo wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse Rutsiro FC yinjira mu mateka nk’ikipe ya mbere iyikuyeho amanota atatu ndetse iba iya kabiri yinjije igitego mu izamu ryayo nyuma ya Bugesera FC.
Rutsiro FC yavuye mu murongo utukura izamukaho amanota atatu, aho yararanye amanota 13 ijya imbere y’izirimo Al Hilal SC, ya 12 n’amanota 10 yo yageze ku mwanya wa 16.
Al Hilal SC izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza 2025 yakira Kiyovu Spots kuri Kigali Pelé Stadium saa 18:00. Mu yindi mikino, ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, Al Merreikh SC izasura Etincelles FC i Rubavu, zikina umukino w’umunsi wa 12.





