Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin , yagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025, ubukerarugendo bushingiye ku nama n’imyidagaduro bwinjrije u Rwanda miliyoni 108$ avuye kuri miliyoni 95$ .
Yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, hatangiraga inama y’Igihugu y’Umushyikirano, agaruka ku ishusho y’ibimaze gukorwa muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko amafaranga yinjiye avuye mu bukerarugendo yiyongereye.
Ati ” Urwego rw’ubukerarugendo na rwo rwagize uruhare agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga , aho rwinjrije igihugu miliyoni 647$ mu 2024, avuye kuri miliyoni 620$. intego dufite ni ukugera kuri miliyari 1,5$ muri gahunda ya NST2.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, guverinoma yafatanyije n’abikorera kandi ko guverinoma izakomeza gushora imari mu bikorwaremezo biteza ubukerarugendo imbere, harimo n’ikibuga cy’Indege gishya mpuzamahanga cya Kigali.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko guverinona izakomeza kwibanda ku kunoza no kwagura no kwakira inama mpuzamahanga n’imikino itandukanye.
Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko mu 2024-2025, iyi gahunda yo kwakira imikino n’inama , byinjrije u Rwanda Miliyoni 108$ avuye kuri miliyoni 95$ . Ni mu gihe intego yari miliyoni 224$.
Yagaragaje ko uyu musaruro wavuye mu nama zirimo shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse n’irushanwa ry’iteramakofi ryabereye mu Rwanda.
Ati ” Turibuka amarushanwa mpuzamahanga twakiriye, arimo iry’amagare, UCI, iteramakofi, ndetse n’ayandi, yatumye u Rwanda rwongera kugaragara ku ruhando rw’amahanga. “
U Rwanda ruzateza imbere ndetse runoze imiturire
Minisitiiri W’Intebe ,Dr.Nsengiyumva Justin, agaruka kuri gahunda yo guteza imbere imiturire, hari gahunda yo kurangiza ibishushanyo mbonera by’imiturire by’uturere dutandukanye n’umujyi wa Kigali.
Ati ” Kugeza ubu, hamaze kurangizwa ibishushanyo mbonera bigera kuri 25, muri 28, byari biteganyijwe kandi n’ibisigaye biri kwihutishwa. “
Akomeza ati ” Gahunda ikomeje gutuza neza , hitabwa cyane ku bantu batuye bashyira ubuzima bwabo mu kaga . Muri iyi gahunda twatanga urugero nk’Umudugudu wa Mpazi watujwemo imiryango 688. Ku bufatanye n’abikorera, tuzakomeza gushyira mu bikorwa mu rwego rwo kugera ku ntego twari twiyemeje . “
Minisitiri w’Intebe, yagaragaje ko ingo zigera kuri 82,9% zimaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi. Ni mu gihe ahari ibikorwa by’iterambere, hagejwe amashanyarazi ku kigero cya 89% kiviye kuri 46% kuva mu ntangiriro za NST2.
Yagaragaje ko mu kongera ingano y’amashanyarazi mu gihugu, guverinoma izafasha ahanini imishinga itandukanye, harimo nka Nyabarongo II yitezweho gutanga 58 MW; uruganda rwa Gishoma rwitezweho gutanga MW15; umushinga wa gas methane uri Karongi uzatanga 100MW; Uruganda rwa Gisagara ruzongererwa ubushobozi ku buryo ruzatanga MW80 uvuye kuri MW25 rutanga ubu.






