sangiza abandi

Uburyohe bw’igare na ruhago! Icyamamare Karim Haggue kiri I Kigali

sangiza abandi

Ku cyumweru tariki 21 Nzeri 2025  nibwo i Kigali mu Rwanda  hatangiye Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 , rikaba ari irushanwa ribereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere mu myaka 103 rimaze ribayeho.

Mu budasa bwinshi bw’irisiganwa  rya Shampiyona y’Isi , Umunyabigwi  muri ruhago  ya  Afurika ukomoka mu gihugu cya Tuniziya  , Karim Haggui  ari mu Rwanda .

Ni bufatanye  na sosiyete  icuruza ibikomoka kuri peteroli ya Total Energie isanzwe ari umufatanyabikorwa w’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira wa maguru muri Afurika (CAF).

Uyu munyabigwi   ari mu Rwanda aho yaje  kwerekana igikombe cyumwimerere cy’afurika gihuza amakipe y’Ibihugu (AFCON).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 22 Nzeri 2025 nibwo Haggui yageze ku kicaro cya Ferwafa giherereye  I Remera mu mujyi wa Kigali  , maze afatanyije n’abanyabigwi mu mupira w’u Rwanda barimo: Jimmy Mulisa ndetse  na Nibagwire Sifa Gloria bafatanya kwerekana igikombe cy’umwimerere cya Afurika gihuza amakipe y’Ibihugu  (AFCON)

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo kwerekana igikombe cya Afurika ( CAF AFCON TROPHY) kizakomeza ku munsi wejo tariki 23 Nzeri 2025 aho Ambasaderi wa Caf  Karim Haggui afatanyije  na Haruna Niyonzima ndetse na Niyoyita Alice bazereka igikombe cya Afurika  (AFCON) Abatura Rwanda bazaba bari ku mihanda hirya no hino mu mujyi wa Kigali   bareba isiganwa rya Shampiyona y’Isi 2025.

Iki gikorwa cyateguwe na Sosiyete ya Total Energie kigamije kwerekana amateka, umuco ndetse n’umurage w’umupira wa maguru ku mugabane wa Afurika.

Photos:

[fluentform id="3"]