sangiza abandi

Ubutore n’Amavubi byahurijwe muri Gen-Z Comedy Show

sangiza abandi

Umuhanzi Intore Masamba, umunyamakuru Uwizeyimana Sylvestre benshi bazi nka Wasili n’Umuvugizi w’Abafana ba APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jaguani batumiwe mu Iseka Rusange rya Gen-Z Comedy.

Igitaramo cya Gen-Z Comedy kizabera muri Camp Kigali, kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025.

Iki gitaramo cy’urwenya gisanzwe kiba kabiri mu kwezi, kuri iyi nshuro cyatumiwemo umuhanzi akaba n’umunyabigwi mu muzika gakondo w’u Rwanda, Intore  Massamba.

Uretse ibi kandi iri seka rusange ryahujwe n’imyiteguro y’umukino w’Amavubi azacakirana n’ikipe y’Igihugu ya Benin ku wa Gatanu, saa 18:00 kuri Stade Amahoro.

Ni muri urwo rwego Mugisha Frank “Jangwani” na Uwizeyimana Sylvestre “Wasili” batumiwe muri iki gitaramo, aho bazaba bashishikariza abitabiriye kuzaza kwihera ijisho umukino u Rwanda ruzakina na Benin, wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa kandi n’abanyarwenya batandukanye barimo Pilate, Umushumba, Rumi, Pilote, Salisa n’abandi batandukanye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5000 Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 10,000 Frw, mu myanya y’icyubahiro, ni mu gihe kwinjira muri iki gitaramo ari uguhera ku isaha ya 18:00 z’umugoroba.

Intore Massamba yatumiwe muri Gen – Z Comedy

Wasili na Jangwani bazaganiriza abazitabira iki gitaramo

Photos:

[fluentform id="3"]