sangiza abandi

Ugaragaza ikibazo cy’urusaku rw’ingoma irimo ubusa aba afite ikibazo- Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahaye ubutumwa mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kongera kwegeka ibibazo by’icyo gihugu ku Rwanda.

Mu  nama yaberaga mu Bubiligi  ya Global Gateway Forum 2025, Umukuru w’Igihugu cya RDCongo, Antoine Felix Tshisekedi, yongeye kugaragaza u Rwanda nka nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDCongo.

Muri iyi nama, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, Perezida Antoine Felix Tshisekedi, Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, na João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Angola wabaye umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo ubu akaba ari we uyoboye Africa Yunze Ubumwe.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Tshisekedi yagaragaje ko kuri iyi nshuro ataje asabira u Rwanda ibihano ahubwo arusaba kugira uruhare mu gutuma amahoro mu Burasirazuba bwa Congo agaruka.

Tshisekedi yavuze ko mugenzi we w’u Rwanda akwiye gusaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano.

Ati “Mfatanyije n’iri huriro, ndabwira na Perezida Paul Kagame, nkuramburiye ukuboko ngo twubake amahoro arambye, icyo bisaba nuko mutanga itegeko ku ngabo za M23 zishyigikiwe n’igihugu cyanyu, guhagarika izi ntambara zimaze gutwara ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane benshi amamiliyoni n’amamiliyoni .”

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama, we ntaho yigeze akomoza ku bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDCongo.

Ijambo rye ryagarutse ku cyo Afurika ikeneye ngo ibashe gutera imbere harimo ibijyanye n’ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’ibindi.

Gusa kuri X ,Perezida Kagame asa n’usubiza Tshisekedi  wahariye umwanya we wose ibibazo bya RDCongo, yagize ati “Iyo umuntu agize ikibazo cy’urusaku rw’ingoma irimo ubusa, nawe aba afite ikibazo, ni byiza ko umureka akigendera cyangwa ukamuhunga.”

Ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDCongo byatumye iki gihugu  gifata umwanzuro wo guca umubano wari uri hagati y’ibihugu byombi ndetse kinirukana ku butaka bwacyo uwari uhagarariye u Rwanda muri RDCongo.

Nubwo ibihugu byombi byari mu nzira y’ibiganiro bigizwemo uruhare na Amerika na Qatar, bigaragra ko hakiri inzira ndende mu gihe RDCongo isa nk’idaha agaciro ibiganiro.

Photos:

[fluentform id="3"]