Mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abatuye mu mujyi wa Kigali bari gutegera imodoka ziberekeza mu ntara, barishimira uburyo bushya bashyiriweho na RURA bwo gufatira imodoka mu bice bitandukanye byagenwe, byunganira gare ya Nyabugogo.
Ni muri Kigali Pele Stadium, hari umubare utari muto wabari gutega imodoka ziberekeza mu majyepfo, ni hamwe mu hantu hagenewe gufatirwa imodoka, bitandukanye n’ibisanzwe bahuriraga muri Gare ya Nyabugogo n’abandi bagenzi bajya mu zindi ntara.
Abagenzi twahasanze barahamya ko nubwo umubare wabagenda ari munini, ariko batari kugorwa no kubona amatike nk’uko byari bisanzwe mu bihe byegereje iminsi mikuru isoza umwaka.
Ati” Nageze hano mu ma saa saba, najyaga i Muhanga, njye kubona itike yanjye ntago byanyoroheye, ariko hari abantu nyine bari kudufasha abapolisi, aba volunteer, bose barimo gutanga ubufasha bushoboka, nubwo hari abantu benshi nyine kubona itike ya hafi biragoranye, nkanjye mpfite itike ya saa moya kandi nahageze saa saba, urumva biragoranye ariko hari abantu bari gutanga ubufasha.”
Abagenzi baragaraza ko kuba bari gufatira imodoka mu bice bitandukanye byabarinze umuvundo wo muri gare ya Nyabugogo no gukererwa bategereje imodoka ndetse n’umutekano ukaba umeze neza.
Ati” Ubu ngubu iyaba turi Nyabugogo hari abantu bo mu zindi ntara ntabwo umuntu yari kubona ahantu akandagira, ako ubungubu kubera yuko turi nk’abantu bari kujya ahantu hamwe biroroshye cyane, ubu ngubu ntabwo twari kuba turi ahantu turi gukwirwa kuko abantu ni benshi ntabwo byari koroha. Umutekano wo urahari nta kintu twashinja abantu b’umutekano, bari kubikurikirana neza.”
Nubwo uburyo bwo kugenda bworohejwe ariko abagenzi baravuga ko imodoka zihari zitangana n’umubare w’abagenzi bityo zakongerwa.
Ati” Ikintu nabasaba ni ukongera imodoka pe, kuko izi modoka ni nke, urebye ukuntu hano tungana ukareba n’imodoka ziri kuhakorera ni nkeya cyane.”
Abagenzi bajya mu turere two mu majyepfo bari bagenewe gufatira imodoka muri Kigali Pele Stadium, abajya mu Burasirazuba bari gutegera muri gare ya Kabuga, abajya mu Majyaruguru ni muri gare ya Nyabugogo, mu gihe abajya i Bugesera bari gukoresha gare ya Nyanza Kicukiro.












