Kuri uyu wa mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, nibwo inkuru y’akababaro ivuga ko Ferry Jean Pierre, Se wa Bruno Ferry umutoza Mukuru wa Rayon Sports yitabye Imana.
Amakuru yuko Jean Pierre Ferry yitabye Imana, yemejwe n’ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yatangaje ko yifatanyije n’umutoza Bruno Ferry mu bihe bitoroshye arimo byo kubura umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Tariki ya 13 Mutarama 2026, nibwo Bruno Ferry yasubiye mu Bufaransa kurwaza umubyeyi we wari urembye, gusa mu gitondo cya tariki ya 16 Mutarama 2026 Bruno Ferry yagarutse i Kigali ndetse ahita ajya gukoresha imyitozo yateguraga umukino wa Al Hilal SC.
Bruno Ferry utorohewe yagiye kuva mu Rwanda icyo gihe ahagaritse rutahizamu w’iyi kipe, Asman Ndikumana igihe kigera ku cyumweru kubera kutubaha amabwiriza ye.
Amakuru yizewe akomeza avuga ko Bruno Ferry ashobora gusubira mu Bufaransa gushyingura umubyeyi we, Jean Pierre witabye Imana kuri uyu wa Mbere, urupfu rw’umubyeyi w’umutoza wa Rayon Sports rukaba ruje rukurikira urw’umuganga w’iyi kipe , Dr Mugemana Charles washyinguwe tariki ya 18 Mutarama 2026, ndetse na Nizeyimana Alexandre w’imyaka 26 y’amavuko wari umufana wa Rayon Sports uherutse kwitaba Imana yiyahuye.
Rayon Sports ntabwo yorohewe kuko iri mu bihe bitoroshye, aho ubu iri ku mwanya wa 9 ifite amanota 24 mu mikino 15 imaze gukina ikaba izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama ubwo izaba yisobanura na Al Merrikh Sc mu mukino w’umunsi wa 16 wa Rwanda Premier League uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Umutoza wa Rayon Sports Bruno Ferry









