sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A Cham uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura.

Lt Gen Mamat O.A Cham ari mu ruzinduko rw’akazi rwatangiye tariki ya 12 – 17 Ukwakira 2025, rugamije gushimangira no guteza imbere ubufatanye bwiza mu bya gisirikare buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda na Gambia.

Uyu mugaba mukuru w’Ingabo za Gambia yasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aganira na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh.

Ibiganiro byibanze ku gusuzuma uburyo bwo kunoza ubufatanye mu bya gisirikare no kuganira ku mutekano w’Akarere, cyane cyane ku ruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro no guharanira umutekano mu bihugu byo mu Karere ka Afurika.

Lit Gen Cham kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Asura n’Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, ahigishirizwa amateka y’ubutwari bw’Abanyarwanda mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Muri uru ruzinduko, Lit Gen Cham azasura kandi ibigo bitandukanye bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo ndetse n’Ingabo z’u Rwanda.

Photos:

Photos: RDF

[fluentform id="3"]