sangiza abandi

Umuhanda Nyanza-Bugesera-Ngoma nturi nyabagendwa

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda uhuza uturere twa Nyanza, Bugesera na Ngoma utari bukoreshwe n’ibinyabiziga guhera saa sita z’amanywa kugeza saa moya za nijoro.

Ni itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025.

Polisi yatangaje ko hari ibikorwa biteganyinwe kuri uyu wa Kane, bituma uyu muhanda udakoreshwa muri ayo masaha.

Ati” Kubera ibikorwa biteganyijwe uyu munsi kuwa 20 ugushyingo 2025, Umuhanda uhuza uturere twa Nyanza, Bugesera na Ngoma uraba udakoreshwa nibinyabiziga guhera saa sita Zamanywa (12:00PM) kugeza saa moya za nijoro (19:00PM).”

Polisi yatangaje ko Ishami ryayo Rishinzwe umutekano wo mu muhanda riba rihari kugirango riyobore abasanzwe bawugendamo aho bashobora kunyura.

Yatangaje kandi ko iraza gutangaza igihe umuhanda uraza kuba wongeye kuba nyabagendwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]