sangiza abandi

Umuhindo wa 2025 uzarangwa n’imvura iringaniye, ibice bimwe bizagira ubushyuhe bwinshi

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko igihe cy’Umuhindo wa 2025, uhereye muri Nzeri kugeza Ukuboza, u Rwanda ruzagerwaho n’imvura iri ku kigero cy’impuzandengo gisanzwe.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu, Meteo Rwanda yavuze ko hari ibice bimwe bizagaragaramo umuyaga mwinshi n’ubushyuhe bushobora gutera amapfa.

Ivuga ko imvura iteganyijwe muri iki gihembwe izaterwa n’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari ya Pasifika n’iy’Ubuhinde, buri ku gipimo gisanzwe.

Gusa uko igihembwe kizajya kigenda gisatira umusozo, ubushyuhe buzagenda bugabanuka buhoro buhoro.

Muri rusange, Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe muri uyu Muhindo isa n’iyaguye mu myaka ya 2016 na 2017.

Meteo Rwanda ivuga ko mu turere twose tw’u Rwanda hazagwa imvura itari munsi ya milimetero 300 mu bice byo mu Burasirazuba nka Kirehe, Ngoma na Kayonza, kugeza kuri milimetero 700 mu bice byo mu Majyaruguru, mu turere nka Musanze, Nyabihu n’ahandi haturuka mu majyaruguru ya Gakenke, Ngororero, Karongi, Rutsiro, Nyamagabe na Nyaruguru.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura izatangira kugwa hagati ya tariki ya 8 Nzeri na 6 Ukwakira 2025, bitewe n’uturere, iyi mvura ikazacika hagati ya tariki 15 na 22 Ukuboza 2025.

Meteo Rwanda yasabye inzego za Leta, imiryango idaharanira inyungu, abikorera n’abaturage muri rusange gukoresha iri teganyagihe mu rwego rwo gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere.

Zimwe muri izi ngaruka harimo inkuba n’umuyaga mwinshi cyane cyane mu ntangiriro z’igihembwe, imvura y’amahindu (urubura) ishobora guteza imyuzure n’inkangu ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri.

Meteo Rwanda ikangurira buri wese gukurikirana no gukoresha neza iri teganyagihe ririmo n’andi makuru y’ibihe, atangwa buri munsi, buri cyumweru, iminsi itanu cyangwa icumi, kugira ngo ibikorwa biteganyijwe muri iki gihembwe bizagende neza.

Photos:

[fluentform id="3"]