Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta buvuga ko kutagira gahunda yo kubaka ruhurura mu midugudu, ari ikibazo gishobora gutera ingaruka zirimo n’inkangu.
Bikubiye muri raporo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta bw’umwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2025 ,aho umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yagaragaje umubare wa ruhurura zateganyagwa kubakwa mu mujyi wa Kigali ariko 84% zose zikaba zitarubatswe agaragaza ko ari ikibazo cyagira ingaruka.
Yagize ati “Twasuye imidugudu 8 yubatswe ari yo: Kabuye phase II, Gasanze Phase III, Masizi,
Nyagahinga, Gisasa, Gasharu, a Nunga Phase II na Gahanga dusanga imihanda
yarubatswe ariko ntihubakwa imiyoboro y’amazi mu turere twa Gasabo, Nyarugenge
na Kicukiro.
Ubugenzuzi bwasanze muri ruhurura 320 zikenewe kubakwa mu Mujyi wa Kigali, ruhurura 268 ni ukuvuga 84% zitarubatswe. Iki ni ikibazo gishobora gutuma habaho
inkangu.”
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta avuga ko umujyi wa Kigali wagiriwe inama yo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa ruhurura
zikubakwa.
Usibye kuba zateza inkangu,kuri izi ruhurura zitarubakwa uko zimara iminsi ubutaka bukomeza gutenguka ari nako ziteza impanuka,bigatuma abatuye hafi yazo n’abahagenda bagira impungenge ku mutekano.








