Niyigaba Clement wamamaye ku izina rya ‘DC Clement’ mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, ari mu byishimo bikomeye, aho we n’umufasha we Manzi Ariane bibarutse abana b’impanga,mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram , DC Clement yasangije abamukurikirana kuri uru rukuta barenga ibihumbi 57, ko ari mu byishimo bikomeye we n’umufasha we aho bibarutse abana b’impanga ndetse asaba abamukurikirana kumufasha gushima umufasha we Ariane kuko kubwe buri kimwe cyagenze neza nta kirogoya nimwe ibayeho.
Mu magambo ye, DC Clement yagize ati “ Uyu munsi mu gitondo, Imana yaduhaye umugisha w’abana babiri beza cyane b’impanga, mumfashe duhe icyubahiro kandi dushimire cyane Manzi Ariane! Kuko buri kimwe cyose cyabaye ‘successful’ akwiye ibirenze kumukunda”.
Nyuma yo gusangiza abamukurikirana ubu butumwa, abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda nka : Anita Pendo, Titi Brown ndetse n’abandi btandukanye bamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza gusubirayo nta mahwa we n’umufasha we.
DC Clement ni umunyamakuru w’imyidagaduro wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo : Umuryango.rw, Isibo FM, ndetse n’ikinyamakuru cye bwite akoraho kuri uyu munsi cya DC TV Rwanda gikorera kuri Youtube.
Ku rundi ruhande umufasha we Manzi Ariane yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, gusa ntiyabasha kugira ikamba yegukana.
DC Clement na Manzi barushinze mu mwaka w’i 2024 mu birori byiza bibereye ijisho byabereye kuri Vision Park i Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’ibyamamare birimo: Bwiza, Bahavu Jeannette, Fatakumavuta, Isimbi Model n’umugabo we Shaul , ndetse n’abandi batandukanye.








