Umunyarwanda Ugeziwe Ernesto yagizwe umwe mu banyamuryango bashya ba Recording Academy, itegura ibihembo bya Grammy Awards.
Ugeziwe yakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umunyamakuru, mu mwaka wa 2013 na 2014, nyuma aza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze ndetse rigashyirwaho umukono na visi-Perezida wa Recording Academy, Kelley Purcel, uyu munyamakuru yatangaje ko kuba umwe mu bagize Recording Academy ari amahirwe ku muziki Nyarwanda.
Ati” Kuba njye mbaye umwe muri bo ni amahirwe akomeye, kandi umuziki nyarwanda uzabigenerwamo umwanya wihariye.”
Iyi Ni intambwe ikomeye haba kuri uyu munyamakuru, ndetse no ku muziki nyarwanda muri rusange, kubera ko ubonye ubuvugizi mu kigo kizwi cyane ku rwego mpuzamahanga gitegura ibihembo bya Grammy Awards.
Recording Academy ifite inshingano zitandukanye zirimo no guhitamo abazahatanira ibihembo bya Grammy Awards binyuze mu matora y’abanyamuryango bayo.
Kuba Ugeziwe Ernesto yabaye umunyamuryango wa Recording Academy bituma agira uruhare mu gutoranya abahanzi bashyirwa ku rutonde no gutora abazahabwa ibi bihembo.
Kugeza ubu nta Munyarwanda urabasha gutoranywa mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards, nubwo harimo abagiye babigerageza barimo umuhanzi akaba n’umu Producer, Element Eleeh ariko biza kurangira atagize amahirwe yo gutoranywa.










