Umunyamakuru w’imikino Ndayishimiye Reagan uri mu bakunzwe na benshi yongeye kumvikana kuri radiyo nyuma yo gufungurwa.
Uyu munyamakuru benshi bakunze kwita ‘Rugaju’, yagarutse gukorera mu Kigo cy’Itangazamakuru cy’u Rwanda, RBA, ari naho yari asanzwe akora mu kiganiro cy’Urubuga rw’Imikino ruca kuri Radiyo Rwanda mu gitondo.
Gusa mu ijoro ryakeye, tariki tariki 8 Nzeri 2025, Rugaju yumvikanye mu kiganiro cy’imikino cya ‘Magic Line Up’, cyiba ku mugoroba kuva saa moya kugeza saa yine z’ijoro kuri Magic Fm.
Magic Fm nayo ibinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram basangije ababakurikirana ifoto ya Rugaju ubwo yari mu kiganiro maze bayiherekesha amagambo agira ati “ He is Back” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “ Yagarutse”.
Mu cyumweru gishize nibwo uyu munyamakuru yasangije abamukurikirana ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto ye ubwo yitabiraga igikorwa cyo kumurika imodoka 114 z’uruganda rwa Volkswagen zizakoreshwa mu ngendo mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Aya mafoto arimo niyo ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yayaherekesheje amagambo agira ati “Mu Cyumweru gitaha ndagaruka mu kazi , uracyeka ari ku yihe Radio?”
Guhera mu mwaka w’i 2021, Rugaju yari umunyamakuru wa Radio Rwanda mu biganiro ndetse na gahunda zitandukanye zifitanye isano n’imikino, nyuma yo gufungurwa akaba azajya yumvikana akorera Radio ya Magic Fm nayo isanzwe iri mu bitangazamakuru bya RBA.
Rugaju Reagan yari umwe mu bantu 28 barimo abofisiye bakuru babiri muri RCS, n’aba ofisiye muri RDF, baregwa hamwe mu rubanza rushingiye ku mafaranga yagiye avanwa kuri Konti ya Minisiteri y’Ingabo, hishyurwa amatike y’indege ya bamwe mu baregwa muri uru rubanza, arimo ayaguriwe abanyamakuru batatu bari bitabiriye umukino wa APR na Pyramids wabaye muri 2024.
Tariki 26 Kanama 2025, urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare, rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo abantu 25 barimo abanyamakuru batatu aribo: Ishimwe Ricard, Mucyo Anta na Rugaju Reagan.





