sangiza abandi

Umunyamideli byahamye! Ibitangaje kuri Candy Basomingera wahawe inshingano muri MINISPORTS

sangiza abandi

Mu ijoro ryakeye tariki ya 16 Nyakanga 2025 ni bwo inama y’Abaminisitiri yateranye maze ishyira abayobozi mu myanya itandukanye ari nabwo Candy Basomingera yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo asimbuye Uwayezu Fronçois Regis wari wagiyeho tariki ya 20 Ukuboza 2024.

Abahawe inshingano ni benshi ariko ku mbuga nkoranyambaga, Madame Candy Basomingera, ni umwe mu bagarukwaho cyane, by’umwihariko abakunzi b’imikino benshi mu Rwanda.

Candy yari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau: RCB).

Candy Basomingera, umunyamideli wamaze kuba PS muri Minisiteri ya Siporo.

PS mushya muri Minisiteri ya Siporo yakuriye mu Bubiligi, kuva mu bwana bwe yakundaga imideli.

Byaje kuba akarusho akimara kumenya ko azagaruka kuba mu Rwanda yabishyizemo imbaraga nyinshi kuko iby’imideli mu Rwanda byasaga n’ibidahari, yashakaga kuzaza agatangiza urwo ruganda rw’imideli.

Yizeraga ko azakurikira iyo nzira binyuze mu bigo Mpuzamahanga by’Iterambere akorana n’ama NGOs, ibigo bikomeye nka UN ari nayo mpamvu muri Kaminuza yize International Relation.

Basomingera bwa mbere yakoreye muri Kinshasa (DR Congo) aho yakunze cyane ibyakorerwagayo ndetse ahita anagura imashini idoda.

Yashoboraga kuba yashushanya umwenda (gutegura umwambaro ku mpapuro bizwi nko guhanga) maze abadozi bakaba bahita bawudoda.

Muri 2009 nibwo Basomingera Candy yaje mu Rwanda akora mu bigo bya leta by’ubuzima imyaka 3 ari nako yakomezaga guhanga imideli yishimisha.

Yahoraga abwirwa ko imyambaro yambaye ari myiza cyane ndetse n’abantu bamwegereye bagahora bumva bashaka kumenya byinshi kuri iyo myambaro ye aho ayikorera n’uburyo abigenzamo.

Ibintu byaje guhindura isura mu mpeshyi ya 2013 ubwo umwe mu bagore b’inshuti ze bari baziranye yamusabye ko yamudodera ikanzu y’ubukwe, ni bwo Candy yamenye ko hari amahirwe yo kuba yabibyaza umusaruro.

Ibi ni nabyo byaje kumuha igitekerezo maze muri Nzeri 2013 ashinga inzu y’Imideli yise ‘Baso’.

Umwaka wa 2013 wari urufunguzo rukomeye ku Ruganda rw’Imideli mu Rwanda aho mu cyumweru cyahariwe Imideli (Kigali Fashion Week) cyahuje Abanyamideli benshi biba amahirwe akomeye kuri bo.

“Byaradufashije cyane. Abantu batangiye gutekereza ko ibintu byiza byakorwa imbere mu gihugu, uruganda rw’Imideli rushya ruvuka ubwo.” Candy Basomingera muri 2015 aganira na The New Times

Nyuma y’amezi make yahuye na Linda Mukangoga wakoraga ibikapu n’amashanete, ubuhanga bwe bwaramukuruye maze muri Werurwe 2014 bahuza imbaraga bakora inzu imwe y’imideli bayita ‘Haute Baso’.

Byari mu rwego rwo gusa n’abavuga ko ‘Abashyize hamwe nta kibananira’, ‘Imitwe ibiri iruta umwe’, ‘Ababiri bishe umwe’, izo zose ni imvugu za Kinyarwanda ariko zisobanura kimwe.

Iki gitekerezo kandi hari mu rwego rwo gufasha abakobwa n’abagore babikunda kuba babyinjiramo bikabongerera amahirwe y’akazi.

“Nashakaga kwereka abana b’abakobwa bakiri bato ko ushobora kuba muto, umugore ukagira inzozi cyangwa intego wageraho nka rwiyemezamirimo.” Candy Basomingera

Nyuma yo kujya mu myanya itandukanye y’Ubuyobozi, Candy Basomingera, ntabwo akigaragara cyane mu bijyanye n’imideli, ndetse no mu itsinda riyoboye Haute Baso rigaragara ku rubuga rwayo ntabwo arimo. Ibi ariko ntibimubuza guseruka neza, ukabona ko koko iby’imideli bimuri mu maraso.

Ntabo ari mushya muri Siporo, yabikurikiraniraga hafi

Nubwo yari umuyobozi wungirije muri Rwanda Convention Bureau, icyo wagereranya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura inama nini n’ibindi bikorwa by’ishoramari, Basomingera si mushya mu mishinga n’ibikorwa bya siporo.

Tariki 4 Gicurasi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu gihugu cya Senegal, mbere gato y’itangizwa ry’agace ka Sahara Conference mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), Candy Basomingera yasobanuye ko Siporo yaba imwe mu nzira zafasha Afurika gutera imbere, ndetse n’uburyo yakwinjiza amafaranga (Revenues).

Yagize ati “Nibura kuva muri 2021, u Rwanda rumaze kwakira amarushanwa asaga 70 mpuzamahanga, aho hinjiye asaga Miliyoni 50 z’Amadolari, Basketball Africa League yarenze kuba ari irushanwa ahubwo yabaye inzira nziza yo kugaragza impano ku rubyiruko rwa Afurika, guhanga udushya ndetse no kugaragaza isura y’umugabane wacu wa Afurika”.

Candy Basomingera asanze Minisitiri Nelly Mukazayire bakoranye muri Rwanda Convention Bureau ubwo yari Umuyobozi mukuru.

Candy yari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama

Ikigo yagize uruhare mu gushinga, kiri mu bikora neza imideli mu Rwanda. Reba imwe mu myambaro yakozwe na Haute Baso. Imwe muri yo yanamuritswe na Candy Basomingera ubwe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]