sangiza abandi

Umunyarwandakazi yahawe kuba indorerezi mu matora ya Uganda

sangiza abandi

Umunyarwandakazi Edda Mukabagwiza, wigeze kuba mu nzego zitandukanye muri Politiki y’u Rwanda, ayoboye itsinda ry’indorerezi rigizwe n’abagera kuri 61 boherejwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu gukurikirana ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Aya matora yo muri Uganda, ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026.

Itsinda ryagiye muri Uganda, rikurikiranira hafi umwuka uri mu gihugu mbere y’amatora, uko amatora azagenda ku munsi nyirizina ndetse n’ibizakurikiraho mu rwego rwo kwimakaza amahoro, ituze no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu matora.

Uganda iri mu bihe bya nyuma byo kwitegura amatora ya Perezida n’ay’Abadepite ateganyijwe kuba ku 15 Mutarama 2026.

Nk’uko imitegurire y’amatora ibigaragaza, abaturage basaga miliyoni 21.6 bamaze kwiyandikisha kugira ngo bazatore, ku biro by’amatora byateguwe mu turere 146 n’ahandi henshi mu gihugu.

Mukabagwiza ni muntu ki ?

Edda Mukabagwiza yakoze imirimo itandukanye mu gihugu by’umwihariko mu Nteko Ishingamategeko.

Muri 2018, yari Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma.

Mbere yaho yari Umudepite muri manda yatangiye muri Kanama 2013 ikarangira muri Nzeri 2018.

Mukabagwiza yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Cuba hagati ya 2007-2013.

Ni umuhanga mu bijyanye n’amategeko kuko yayize muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Collège Saint André.

Mukabagwiza kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye na ‘Diplomacy’ yakuye muri Kaminuza ya Washington International Universty muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umwe mu bagore bakoze inshingano zikomeye mu gihugu, kuko nko kuva mu 1996 kugeza mu 1997 yari umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ashinzwe ibijyanye n’amategeko ndetse yari na Visi Perezida wa Pro-Femmes/Twese Hamwe.

Mu 1997-1999 yari umukozi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango utari uwa Leta ufasha abagore n’abana kubona ubutabera, ’Haguruka’, ndetse icyo gihe yanakoraga ubujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera.

Kuva muri Ukwakira 2003 kugeza muri Nzeri 2006, Mukabagwiza yari Minisitiri w’Ubutabera nyuma yo kumara imyaka itatu ari Umunyamabanga Mukuru muri iyo minisiteri.

Photos:

[fluentform id="3"]