Umunyarwenya Herbert Mendo Ssegujja, uzwi cyane ku izina rya Teacher Mpamire, yageze i Kigali aho yitegura gususurutsa abakunzi b’urwenya mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025.
Teacher Mpamire yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025.
Akigera mu Rwanda, yavuze amagambo yuje ibyishimo n’urukundo afitiye iki gihugu, avuga ko arufata nk’igihugu cye cya kabiri nyuma ya Uganda, bitewe n’uko Abanyarwanda bamwakira neza uko aje kubataramira.
Ati “Kuva natangira kuza kuhataramira, abantu baho banyeretse urukundo rudasanzwe. Nanone nanjye ndabakunda. Uburyo banyakira butuma niyumva nk’umuntu uri iwabo, ni cyo gituma Rwanda nyifata nk’igihugu cyanjye cya kabiri nyuma ya Uganda mvukamo.”
Teacher Mpamire ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane muri Uganda, akaba yaranize ibijyanye n’uburezi muri Kaminuza ya Makerere iherereye i Kampala. Nyuma yaho, yahawe buruse na Perezida Yoweri Museveni imujyana kwiga ibijyanye n’urwenya muri American Comedy Institute, mu mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu munyarwenya yamamay cyane mu buryo yigana Perezida Museveni mu mivugire, imyambarire n’imyitwarire mu buryo busekeje ariko budatukana.
Teacher Mpamire yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri Gen-Z Comedy yo muri Nyakanga 2024. Kuri iyi nshuro, agarutse muri Gen-Z Comedy yizihiza Kwibohoro ku nshuro ya 31, bikaba biteganyijwe ko azataramana n’abandi banyarwenya b’abahanga barimo: Rumi, Kadudu, Joseph, Pirate, Dudu ndetse na Umushumba.
Gen-Z Comedy, itegurwa na Fally Merci, imaze kuba igitaramo gikomeye mu Rwanda gikunzwe n’abantu bo mu byiciro bitandukanye, kiba kabiri mu kwezi, ndetse ni urubuga rukomeye rw’urwenya rwakira impano z’abanyarwenya bo mu gihugu no hanze yacyo.







