Umuraperi ukomoka muri Amerika, Lecrae Devaughn Moore uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, agiye gutaramira i Kigali, mu rugendo rwo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘Reconstruction’, izasohoka tariki ya 22 Kanama 2025.
Iki gitaramo kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama, ku wa 6 Nzeri 2025, kikaba kiri mu bigize urugendo rw’ibitaramo mpuzamahanga yise “Lecrae Reconstruction World Tour”, bizaba bizenguruka mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye.
Mu itangazo yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko ibi bitaramo bizatangira ku wa 4 Nzeri 2025 i Harare muri Zimbabwe, akomereze muri Zambia ku wa 5 Nzeri, aze mu Rwanda ku wa 6 Nzeri, Kenya ku wa 8 Nzeri n’imijyi itandukanye muri Afurika y’Epfo mbere yo gukomereza muri Amerika, Nouvelle-Zélande, Australia n’ibindi bihugu byo muri Aziya.
Lecrae w’imyaka 45, yavukiye i Houston muri Leta ya Texas, azwi nk’umwe mu batangije injyana ya Hip-Hop mu buryo bwo guhimbaza Imana. Yatangiye umuziki mu 2004 asohora album ye ya mbere yise Real Talk, iyi alubumu nshya ikaba ari iya 10 agiye gushyira hanze.
Mu myaka irenga 20 amaze mu muziki, Lecrae yegukanye ibihembo bikomeye birimo Grammy Awards, Dove Awards, BET Award n’ibindi. Azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Blessings’, ‘Tell the World’, ‘I’ll Find You’, ‘Welcome to America’ n’izindi.
Lecrae azaba aherekejwe n’abandi bahanzi nka Miles Minnick, Gio, 1K Phew na Torey D’Shaun bazajya bamufasha mu bitaramo bitandukanye.







