sangiza abandi

Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo

sangiza abandi

Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen. Mohan Subramanian, yasuye ingabo z’u Rwanda zigize itsinda rya Rwanbatt-1, zikorera ku cyicaro cya UN kiri i Tomping, mu murwa mukuru Juba.

Urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda rwatangaje ko uyu muyobozi yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, ndetse aganira nabo abagenera n’ubutumwa bubafasha mu kazi kabo.

Akigera ku cyicaro cya Rwanbatt-1, yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa, Lt Col Paul Ndushabandi, wamugejejeho ishusho rusange y’ibikorwa bamaze kugeraho birimo kurinda abasivile n’ibindi bikorwa by’ubutabazi.

Lt Gen. Subramanian yaganiriye n’ingabo z’u Rwanda, azishimira uruhare rukomeye zigira mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za UNMISS, cyane cyane mu kugarura amahoro n’umutekano mu gace zashinzwe.

Yabageneye kandi ubutumwa bugira buti” Mugume muharanira kuba intumwa nziza z’igihugu cyanyu cyiza n’ingabo zanyu twubaha. Nimubere abandi urugero rwiza, babigireho uko mwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza mugeze ku rwego rwiza muriho uyu munsi.”

Uruzinduko yagiriy i Juba rwasojwe no gutera igiti mu buryo bw’ikimenyetso cy’amahoro.

Lt Gen. Subramanian uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, azakomeza uru ruzinduko rwe ku itariki ya 18 Nzeri 2025, aho azasura abandi basirikare ba Rwanbatt-1 bakorera i Torit, mu Ntara y’Uburasirazuba bwa Equatoria, muri Sudani y’Epfo.

Photos:

[fluentform id="3"]