Umwaka wa 2025 ni umwaka utazava mu Banyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru kuko ari bwo ikizere cyo kwerekeza mu gikombe cy’Isi ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda cyarangiye ku munota wa nyuma.
Uyu mwaka mu mikino y’umupira w’amaguru, wabayemo byinshi haba ku ikipe y’igihugu, ku makipe akina shampiyona y’u Rwanda.
Kugenda kwa Frank Torsten Spittler kwaciye igikuba

Mu mpera z’umwaka wa 2024, nibwo byavuzwe ko umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Frank Torsten Spittler, ko yaba agiye kureka gutoza Amavubi , yari amaze igihe yitwara neza .
Uyu mutoza wasize Amavubi ari aya mbere mu Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, yari amaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda nyuma yo kongera kugarura ibyishimo kuri Sitade Amahoro ivuguruye, yari imaze gutahwa.
Muri Mutarama uyu mwaka , nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uwari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, atazakomeza aka kazi.
Spittler mbere yo guhabwa amasezerano mu Amavubi, ntabwo benshi bamwemeraga kuko nta makipe akomeye yanyuzemo, ariko igihe yari amaze, hari imitima y’abafana bamwe yari amaze kwigarurira.
Mu gihe cy’umwaka uyu umutoza ukomoka mu Budage atoza Amavubi, mu mikino 14 yatsinzemo itandatu, anganya ine, atakaza indi ine, yanatumye iyi kipe iyobora Itsinda C mu mikino yo gushaka Igikombe cy’Isi cya 2026.
U Rwanda rwabuze itikike y’igikombe icy’Isi
U Rwanda rwaguye munsi y’urugo mu gushaka itike ijya mu Gikombe cya Afurika, aho mu Itsinda C, rwasoje ku mwanya wa gatatu runganya amanota umunani na Bénin yazamukanye na Nigeria. Amaso yose yahanzwe ku gikombe cy’Isi cyane ko umutoza wari uhari icyo gihe yatangaga ikizere ariko nabwo ikizere kiraza amasinde.
Urugendo rw’Amavubi yatozwaga na Adel Amrouche, rwo kwerekeza mu gikombe cy’Isi rwarangiriye muri Afurika y’Epfo, nyuma yaho iki gihugu gitsinze u Rwanda ibitego 3-0.
U Rwanda rwari ruri mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 (FIFA World Cup 2026 qualifiers) hamwe n’amakipe ya Afurika y’Epfo, Benin, Lesotho, Nigeria na Zimbabwe .
Afurika y’Epfo niyo yabonye itike bidasubirwahoh, ikazakina igikombe cy’Isi.
Komite ya Rayon Sports yarasheshwe

Bimaze kumenyerwa ko ikipe ya Rayon Sports itajya yiburira.
Mu ugushyingo 2024, biciye mu Nama y’Inteko Rusange , Abanyamuryango ba Rayon Sports batoye Twagirayezu Thadée nk’Umuyobozi w’iyi kipe, wari ufite kuyobora iyi kipe mu myaka ine .
Nyamara n’umwaka abakunzi b’iyi kipe ntibawihanganiye, nyuma yuko iyi kipe ikunzwe n’abatari bacye igaragayemo umwiryane no kutumvikana muri komite, byatumaga umusaruro muri shampiyona urushaho kugenda uba mubi.
Ikibazo cyaje kurenga imbibi z’abafana, kigezwa mu rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere rusanzwe rureberera imiryango itandukanye.
Ku wa 25 Ugushyingo 2025, ni bwo RGB yagiranye inama n’abantu 18 bagize inzego ziyobora Rayon Sports ari zo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi na Komite ishinzwe gukemura amakimbirane.
Iyi nama yemeje ko inzego zose zari ziyoboye Association Rayon Sports zihagaze”, aho zisimbuwe na Komite y’agateganyo yashyizweho.
Komite y’Inzibacyuho yaragijwe Umuryango wa Rayon Sports n’ibikorwa byawo igizwe na Murenzi Abdallah nka Perezida, Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Madamu Akayezu Josée na Me Nubumwe Jean Bosco, nk’abagize Komite,
Iyi Komite ifite inshingano ziriho gusuzuma no kuvugurura amateka y’Umuryango wa Rayon Sports, Gusesengura no kuvugurura inzego z’imiyoborere hagenwa n’inshingano zose, gukurikira ingenzura ( External Audit) z’imikorere y’Umuryango, gusigasira ubumwe n’ubusugire bw’uyu muryango mu gihe cy’inzibacyuho no gukurikirana ibikorwa n’imirimo yose mu gihe cy’amezi atatu.
RGB yijeje gukomeza gufasha Rayon Sports gushyira mu bikorwa izi mpinduka, hagamijwe gutuma iyi kipe ikora mu buryo burambye, bwa kinyamwuga kandi bujyanye n’amategeko ndetse n’amahame y’imiyoborere myiza.
Byari ku nshuro ya kabiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rukemura ibibazo bya Rayon Sports muri ubu buryo, aho byaherukaga mu 2020.
Ibi byose bayabanjirijwe n’umwiryane mu bafana, ubwo ikipe yatsindwaga na Bugesera FC , 2-1 , nabwo abafana bari babanje gutera amabuye mu kibuga, biteza umutekano mucye.
Urupfu rwa Mama Mukura rwashenguye abatari bacye

Uyu mwaka wabaye akasamutwe umugani w’imvugo z’abakiri bato , baba bashaka kuvuga ko wababaje abatari bacye , ubwo Abanyarwanda bumvaga ko umukunzi wa Mukura Victory Sport et Loisir n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mukanemeye Madeleine, wamenyekanye nka “Mama Mukura”, yitabye Imana.
Ku wa 3 Kanama 2025, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Mukanemeye yitabye Imana.
Uyu mukecuru yajyanywe mu Bitaro bya Kabutare muri Werurwe 2025, ataramaramo n’umunsi n’umwe araremba yoherezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) aza kwitaba Imana .
Hari abanyamakuru ba Siporo bafunzwe

Uyu mwaka wasize indi nkuru mu bakunzi ba Ruhago, ubwo muri Nyakanga uyu mwaka abanyamakuru barimo Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard, Mucyo Antha n’umuvugizi w’abafana ba APR FC Jangwani, batabwaga muri yombi bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe .
Bari bakurikiranyweho kunyereza amafaranga yifashishijwe mu mukino wa CAF Champions League 2024 wahuje APR FC na Pyramids mu Misiri, muri Nzeri 2024.
Icyakora aba Urukiko rwa Gisirikare rwaje kubarekura nyuma y’iperereza ryakozwe, risanga badahamwa n’icyaha bari bakurikiranyweho.
Itabwa muri yombi rya ‘Camarade ‘ naryo ryasize inkuru

Uyu mwaka ntiwahiriye abantu bamwe ndetse umuntu ashatse yavuga ko Kalisa Adolphe ( Camarade) ubu awuvumira ku gahera.
Kalisa Adolphe (Camarade) wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nawe yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bibiri ari byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano ariko byombi avuga ko atabyemera.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaje kumukatira iminsi 30 y’ateganyo, ariko aza kujurira.
Gusa Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe ’Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Muri rusange nubwo uyu mwaka hari abo utahiriye mu mupira w’amaguru, wasize indi nkuru nziza ku bakunzi b’indi mikino mu Rwanda harimo kuba warasize u Rwanda rwakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare, kongera kwakira irushanwa rya Basketball, BAL ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.







One Response
Ruhago yacu tuyishyigikire