sangiza abandi

Kigali: Urubyiruko rwahuriye mu mugoroba wo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

sangiza abandi

Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu busitani bwo kwibuka buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyiswe ‘Our Past’, kigamije kuganira no kwiga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango ‘Our Past Initiative’, washinzwe mu 2012 n’urubyiruko ruyobowe na Christian Intwari, gifite intego yo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe; Minisitiri w’Urubyiruko, Jean Nepo Abdallah; ndetse n’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra.

Urubyiruko rwitabiriye uyu mugoroba rwaganirijwe na Nsengiyumva Issa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yavuze uburyo we n’umuryango we wari utuye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro ubwo Jenoside yatangiraga.

Nsengiyumva wari ufite imyaka 9 yavuze ko bakuwe aho, bajyanwa i Nyanza ya Kicukiro aho bicirwaga ariko akaza kuhava nubwo ababyeyi be bahaguye ndetse akaba ari na ho baruhukiye ubu.

Yagarutse ku kurokoka kwe avuga ko nyuma yo kuva i Nyanza amahoro, yaje guhura n’Inkotanyi zamutabaye. Ati “Turashimira Imana yo yahaye Inkotanyi imbaraga zo kuturokora. Iyo hatabaho Inkotanyi ngo zibohore u Rwanda nanjye ubu ntabwo mu mumbona, mba nshyinguye muri uru Rwibutso.”

Uru rubyiruko kandi rwakurikiranye umukino wateguwe n’Itsinda ry’abakinnyi ba Our Past wiswe “Inzibutso,” ugaruka ku rugendo rw’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo abarokotse bakomeje kwiyubaka.

Uyu mukino ugaragaza urugendo rukomeye abarokotse banyuzemo, rwo kongera kubaho no gukira ibikomere, ndetse no kugera ku rwego rwo kubabarira ababakoreye Jenoside. Unagaruka kandi ku rugendo rw’abayikoze, rwo kwemera ibyaha, gusaba imbabazi no kongera kwisanga mu muryango Nyarwanda.

Muri iki gikorwa kandi hacanywe urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso gishimangira ko rumurikiwe ndetse ahazaza harwo hatekanye kandi hadaheza

Abayobozi na bamwe mu bahagarariye imiryango mpuzamahanga bifatanyije n’urubyiruko

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Urubyiruko witwa Peace and Love Proclaimers, Delphine Mizero, yibukije urubyiruko ko rufite inshingano ikomeye yo guhora rwibuka no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Iyo urubyiruko twibuka, biba bisobanuye ko n’abazadukomokaho bazibuka. Biri mu nshingano zacu guhashya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje asaba urubyiruko gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside, rubahumuriza kandi rubereka ko batari bonyine, cyane cyane muri ibi bihe byo Kwibuka.

Ati: “Muri iki gihe cya Kwibuka, turusheho gukomeza ababyeyi bacu, tubibutsa ko batari bonyine kandi ko natwe amashami yashibutse tuzahora twibuka.”

Igikorwa cy’urubyiruko cya ‘Our Past’ kirerekana ubushake urubyiruko rufite mu kubungabunga amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’amahoro.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]