sangiza abandi

Urubyiruko rwadukanye umuco wo gutanga ” Pass” mucire birarura

sangiza abandi

Uko Isi yiruka n’Iterambere ry’Ikoranabuhanga, ni nako urubyiruko na rwo rwadukana imico n’imyifatire itandukanye.

Kera kugira ngo umusore agire gahunda yo kurongora, byasabaga ko hitabazwa umuranga. Uwo ni we wafashaga umusore gutinyuka no kumwereka umugeni agomba kurongora, ubwo nawe agatera iya mbere mu kujya kubaza akazina no gutangiza umubano mushya.

Gusa kuri ubu, Urubyiruko rwadukanye ikintu bise ” Pass” umuntu yagereranya no kurangira umuhungu cyangwa umukobwa umukunzi .

Icyakora ubu buryo busa nk’ubwahindutse ubucuruzi, aho usanga umusore cyangwa umukobwa arangira undi ariko yabanje kumuha amafaranga . Yewe kuri ubu hari abakoresha urubuga rwa Watsapp , usanga barashyizeho n’ibiciro ku muntu uhawe “Pass”.

RIB iti mucire birarura

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB, kuri X aheruka gutangaza ko urubyiruko rwadukanye umuco wa ” PASS” rwabizinukwa.

Yagize ati ” Hari imico iri mu rubyiruko rumwe na rumwe cyangwa mu bandi bantu bafite imico idahwise bakunze kwita “PASS”.

Yakomeje ati ” Ibi bintu bakwiye kubyitondera kuko bishobora gutuma bisanga baguye mu cyaha cyo “Gushakira Inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.”

Ibi yabihuzaga n’itabwa muri yombi rya  Dr. Manirakiza Benjamin w’imyaka 41 , umwarimu muri Kaminuza , wagiye akoresha abandi bakobwa kugira ngo bamushakire abana bato ( PASS) ngo abasambanye.

Abo bafatanyije umugambi ni UMUHOZA Hamida , INEZA Fidella , Mucyo Vanessa nabo bakurikiranyweho gucura umugambi wo gukora icyaha ndetse no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye yishyura amafaranga abana b’abakobwa b’abanyeshuri biga mu mashuri y’isumbuye (Secondaire) hanyuma akabasambanya.

INEZA FIDELLA, asanzwe yiga mu ishuri ry’imyuga riherereye muri Nyarugenge, MUCYO VANESSA ukora mu Kabari gaherereye i Nyamirambo na UMUHOZA Hamida ukora muri Massage I Nyamirambo.

Aba uko ari batatu , bahuriye ku kuba bose barasambanaga na Dr MANIRAKIZA BENJAMIN hanyuma akabasaba ko bamushakira abana bato, hanyuma akajya abishyura amafaranga bo bita ngo ni aya “plot” (commission) ari hagati 5,000- 20,000 Frw.

Bose umwe ku giti cye yagiye amuhuza n’abakobwa b’abanyeshuri baturutse mu bigo byo mu maashuri yisumbuye bitandukanye, birimo n’iby’i Kigali, hanyuma akabishyura.

Ni iki abantu batekereza kuri PASS

Uwiyita Uncle Gobby kuri X, avuga ko gutanga Pass bigize icyaha kuko ari icuruzwa ry’abantu.

Ati ” Irinde ibikorwa bigezweho ubu byo gutanga Pass kuko bigize ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, gushora undi mu bikorwa by’uburaya, gushakira inyungu mu mibonano y’undi , byaguhuza n’umwana utaruzuza imyaka 18 bikitwa gusambanya umwana.”

Undi nawe wiyita Akacu Mike ati ” Ndabona mukwiye kwigisha amategeko muhereye mu mashuri abanza .”

Jonas Munyaneza ati ” Nuko iby’ubu abantu babikora wa mugani bagamije ikibi,najyaga ngereranya PASS n’umuco wahozeho w’uburanga kandi ntacyo byari bitwaye,ariko iby’ubu biri mu yindi sura tugomba kurwanya. Abatangwamo Pass nabo mujye mubakebura. “

Itegeko ribivugaho iki ?

Itegeko N° 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rivuga ko mu ngingo ya 24 y’iri tegeko, rigena igifungo hagati y’imyaka ibiri(2) n’imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

Itegeko Nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi mu Ngingo yayo ya 24 isobanura “Gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi” icyo aricyo.

Igira iti”Umuntu, agamije inyungu, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira aba akoze icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

Ibyo bikorwa ni ugushishikariza, koshya, kuyobya, kureshya, guhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo.

Gutanga ikiguzi gamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore. Gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina.

Gutangaza ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina; gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

Gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu; gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]