Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Ubwigenge n’Iterambere rya Afurika ishami ry’u Rwanda, Pan African Movement-Rwanda, Hon Musoni Protais, yasabye urubyiruko guharanira kugira amahitamo yo kwigenga mu bitekerezo no gukunda igihugu no kugikorera.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, mu kiganiro yahaye urubyiruko rugize icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye riri kubera mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba.
Iri torero rigizwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2025, bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga wayo uzwi nka ‘Edified Generation’.
Hon Musoni yabibukije ko u Rwanda rwahisemo diporomasi ishingiye ku kubahana, guhahirana ndetse n’ubwigenge nyakuri bugena umurongo ngenderwaho n’icyerekezo kizatuyobora kugera mu mwaka wa 2050.
Ati “Mwihugure mumenye ko iyo uyoborwa n’Isi ujya gufata ibyemezo wamaze kwibaza ibitemewe n’ibitashimisha abayobora Isi aari ibihe.”
Uru rubyiruko kandi rwaganirijwe ku ngaruka z’imiyoborere y’Isi ku Rwanda, kuva mu gihe cy’ubukoroni kugeza uyu munsi n’ingaruka byagize ku gihugu.
Ati “U Rwanda aho ruhagaze uyu munsi ntabwo ari uko rufite ubukire burenze ibindi bihugu, ahubwo ni ubuyobozi bwiza n’imiyoborere myiza. Ibyemezo mufata uyu munsi rero ni byo byubaka u Rwanda rw’ejo.”
Yababwiye ko gukomera kw’ibihugu ubu gupimirwa ku kuba igihugu gifite ubukungu, ikoranabuhanga, igisirikare gikomeye ndetse n’abantu benshi.
Ati “Ibihugu bifite ibyo byose usanga aribyo bifata ibyemezo bikanashyiraho amahame agenga imiyoborere y’Isi, ibindi bihugu bigasa n’ibisaba uburenganzira kuri buri kintu bishaka gukora.”
Yabibukije ko kuba u Rwanda ubu rwikorera inkingo, icyizere cy’ubuzima ku Munyarwanda cyavuye ku myaka 43 kikagera ku myaka 70, ndetse no kuba ubu Umunyarwanda wese ajya mu ishuri muri gahunda y’Uburezi kuri bose, atibagiwe na gahunda ya Made in Rwanda, byose bishimangira icyerekezo cyiza n’ubuyobozi bwiza.
Ati “Ngibi ibikwiriye kuba intero n’inyikirizo kuri mwe, gukunda igihugu no kugikorera. Nimwe bayobozi u Rwanda rutegereje. Mubikorere!”
Iki kiganiro kije cyunganiro icyo bagejejweho ku wa Kabiri n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, kigaruka kuri ‘Ndi Umunyarwanda Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu’, aho yabibukije ko ari Abanyarwanda kandi bafite amahirwe bityo ko bakwiye kuyakoresha.
Ati “Uyu munsi wibaze uti ndi nde? ndashaka kugera kuki? Icyambere uri Umunyarwanda, uracyari muto, ufite ubwenge ndetse n’amahirwe. Tangira uyu munsi ukoreshe amahirwe ufite, urebe intumbero yawe utangire kubikorera. Witabire Inama z’urubyiruko guhera aho utuye kuko iyo amahirwe aje niho ahera kandi ni wowe aza ashaka.”
Izi ntore ziri mu muryango Edified Generation, ufasha abanyeshuri batsinda neza ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi buhagije bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri.
Baje basanga abandi 253 bari bagize icyiciro cya mbere cyaryo, barikoze mu Kwakira umwaka ushize wa 2024. Kuva gahunda ya Edified Generation yatangizwa na Imbuto Foundation mu 2002, bamaze kugira urubyiruko rw’abarenga ibihumbi 11.










