sangiza abandi

Urukiko rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu

sangiza abandi

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro ubujurire bwa Denis Kazungu, rugumishaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kumukatira gufungwa burundu.

Denis Kazungu wahamwe n’ibyaha byo kwica abantu 13 biganjemo abakobwa nyuma yo gusambanya bamwe muri bo yari yajuriye asaba gukurirwaho igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe, avuga ko urukiko rwareba bimwe mu bikorwa byiza yakoraga mbere yo gukora ibi byaha.

Kazungu yahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, guhisha umurambo no kuwucamo ibice, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko, kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe bwa mudasobwa ku wa 8 Werurwe 2024 akatirwa gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw.

Mu kujuririra iki gihano, ku wa 12 Kamena 2025 Kazungu n’umwunganizi we babwiye urukiko ko yemeye ibyaha atagoranye kandi yasabye imbabazi igihugu n’imiryango yahemukiye.

Me Faustin Murangwa wunganira Kazungu, yabwiye urukiko ko ibyo Kazungu asaba abyemererwa n’amategeko kuko hari n’abandi avuga ko bakoze ibyaha nk’iby’umukiliya we bakabyemera bakagabanyirizwa ibihano.

Nyuma yo gusuzuma ubujurire, urukiko rukuru rwemeje ko nta shingiro bufite, bityo ko igihano urukiko rwari rwafashe cyo gufungwa burundu kigumaho.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]