Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Dr. Manirakiza Benjamin usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza, na UMUHOZA Hamida , INEZA Fidella , Mucyo Vanessa , bafungwa by’agateganyo bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa n’icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina.
Mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare, ryari ryitabiriwe n’abantu bacye bagize umuryango wa Dr Manirakiza n’abo bareganwa.
Yaba ubushinjacyaha ndetse n’abaregwa ntabwo bari mu rukiko . Mu iburanisha riheruka ku wa 28 Gashyantare 2026, ryari ryabaye mu muhezo.
Urukiko rwagaragaje ko ibyaha Manirakiza akurikiranyweho, yatangiye kubikora kuva muri Kamena umwaka ushize.
Muri uru rubanza, Dr Manirakiza yasabaga ko yaburanishwa n’urukiko rwa Nyamata agaragaza ko ari rwo rubifitiye ububasha kuko asanzwe atuye mu Murenge Ntarama .
Urukiko ruvuga ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko umwana akurikiranyweho gusambya yahawe izina rya NBB, yamuhaye ibihumbi 95 frw kugira ngo amusambanye.
Gusa Manirakiza ahakana ibyo akekaho gusa akemera ko uyu mwana yagze Iwe ndetse akamuha ayo mafaranga ibihumbi 95 Frw.
Manirakiza ahakana ibyo akekwaho, akavuga ko imvugo z’umwana zitagenderwaho ngo kuko ko yageze Iwe, bwakwira akamusaba ko yataha kugira ngo atamuhamagarira ubuyobozi, maze akamuha ayo mafaranga.
Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko kuri Mucyo Vanessa yemeye ko yasambanye na Manirakiza kandi akamusaba kumushakira umwana .
Uhagarariye ubushinjacyaha yagaragaje ko Ineza Fidela yasamabanye na Manirakiza kandi akamusaba ko yamushakira abana b’abakobwa .
Ineza ahakana icyaha ariko akemera ko ari we wahuje Vanessa na Manirakiza ndetse ko yagiye yakira amafaranga kandi azi uyu mwana wasambanyijwe wahawe izina rya NBB, ibi bigahuzwa n’imvugo z’umubyeyi n’abatangabuhamya.
Mu iburanisha riheruka, ubushinjacyaha bwatangaje ko Vanessa yemera ko mu bihe bitandukanye yasambanye na Manirakiza inshuro esheshatu , ndetse akamusaba ko yamushakira abandi bana b’ababakobwa yajya asambanya ariko akavuga ko atigeze abikora.
UMUHOZA Hamida , INEZA Fidella na Mucyo Vanessa basabaga ko barekurwa by’agateganyo ngo kuko nta mpamvu zikomeye zituma afungwa.
Ubushinajcyaha bwagaragaje ko hari abatangabuhamya batatu bari hagati y’imyaka 18-21 bo muri uru banza bemeza ko basambanye na Dr Manirakiza .
Ku ruhande rwa Manirakiza yemera ko yahaga ayo mafaranga abo bakobwa gusa ko ayo mafaranga yari ayo gukemura ibibazo.
Urukiko rusanga hari ibyagezweho mu iperereza ngo Dr Manirakiza Benjamin n’abo bareganwa ngo bakore ibi byaha bakurikiranyweho .
Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye aba bose buri wese bakekwaho ibi ibyaha bakurikiranyweho , ubushinjacyaha bugasaba ko bafungwa by’agateganyo.
Rusanga mu rwego rwo kwirinda gukomeza gushora urubyiruko mu bikorwa nk’ibi , urukiko rwemeje ko Dr. Manirakiza Benjamin, UMUHOZA Hamida , INEZA Fidella , Mucyo Vanessa ,bafungwa iminsi 30 y’ahateganyo mu Igororero rya Nyarugenge.





