Urukiko rwa Nyarugenge rwategetse ko Umuhumuza Gisèle, wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, akurikiranyweho ibyaha yakoze ubwo yari Umuyobozi wa WASAC Utility .
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2025, Urukiko rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’ifungwa ry’agateganyo ku kirego kiregwamo Umuhumuza Gisèle na Dominique Murekezi nawe ukora muri uru rwego, bombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko.
Umuhumuza wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, ndetse akanayobora WASAC Utility, ubushinjacyaha bumushinja gukoresha ububasha yahawe mu nyungu zabo bwite, gufata ibyemezo bishingiye ku nyungu bwite, ndetse no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu byaha Umuhumuza na Murekezi bakekwaho harimo gutanga akazi mu buryo butemewe, kuzamura mu ntera bamwe mu bakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubaha imishahara idakwiye, no kwimura abakozi ku myanya itajyanye n’ubushobozi bwabo.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko hakozwe irengayobora mu myanya 28, aho abantu 45 bahawe akazi binyuranyije n’amabwiriza agenga imicungire y’abakozi muri WASAC, cyane cyane ayashyizweho mu 2018.
Harimo n’urugero rw’abanyeshuri 22 barangije muri INES Ruhengeri na Kaminuza y’u Rwanda bahawe akazi batabanje gukora ibizamini bisabwa.
Ubushinjacyaha bushinja Umuhumuza ko igihe kimwe yemeye ko umuntu utujuje ibisabwa yemererwa gukora ikizamini cy’akazi, ndetse agahita anahabwa akazi. Hari n’aho bivugwa ko yemeye guhemba bamwe imishahara ihanitse binyuranye n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko bombi bafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeza, mu gihe abaregwa bari basabye kurekurwa by’agateganyo.
Urukiko rwemeje ko hashingiwe ku bikubiye mu nyandiko z’ubushinjacyaha, Umuhumuza na Murekezi bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, igihe iperereza rikomeje, mbere y’uko urubanza mu mizi rutangira.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje gukurikiranwa ibyaha bya ruswa bivugwa muri WASAC, aho na Omar Munyaneza wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa WASAC, nawe afunze iminsi 30 y’agateganyo ku byaha bifitanye isano n’ibyo.





