Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Urwibutso rufite agaciro gakomeye kuko rushyira ukuri ku mugaragaro kandi rukabika amateka adashobora kwibagirana ndetse rukarinda ibimenyetso bidashobora guhishwa cyangwa ngo byibagirane.
Perezida yabigarutseho kuri uyu wa 2 Kamena 2026, ubwo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa hafungurwaga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe muri uyu mujyi.
Uru Urwibutso rushingiye ku kimenyetso cyiswe ‘Les Archives’. Cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa, Umujyi wa Paris na Ibuka France.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Perezida Kagame yabanje kwihanganisha abarokotse avuga ko kwibuka bigomba gutangirira ku barokotse Jenoside.
“Abarokotse Jenoside ni urwibutso ruboneka, atari gusa kubera inkovu zigaragara ku mibiri yabo, ahubwo no ku bikomere bidashira biri mu mitima yabo, bakatubwira ukuri binyuze mu buhamya bwabo”.
Umukuru w’Igihugu yashimiye Leta y’u Bufaransa iyibowe na Perezida Emmanuel Macron, yemeye ko uru Rwibutso rwubakwa muri iki gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko kubaka uru Rwibutso atari ugushaka kwemeza ukuri kw’ibyabaye kuko nta bimenyetso bindi bikenewe, ahubwo ko ruzahora ari ikimenyetso cy’icyubahiro cy’abaturage b’u Rwanda n’amateka yabo.
Yagize ati “ Urwibutso duhagaze imbere uyu munsi rufite imbaraga zikomeye kuko rushyira ukuri ku mugaragaro kandi rukandikwa mu mateka atazibagirana. Rurinda ukuri kutazahishwa cyangwa ngo kwibagirane uko imyaka ishira, ahubwo rukigisha abazaza”.
Yakomeje agira ati “ Ndashaka gushimira Umujyi wa Paris n’Umuyobozi wawo Emmanuel Grégoire, ndetse n’uwari Meya Anne Hidalgo, kubera uruhare rwabo mu gutuma ibi bishoboka”.
Ygaragaje ko kwemera no guhangana n’inshingano zishingiye ku mateka bisaba ubutwari budasanzwe, kuko buri gihe habaho abarwanya ukuri kubera inyungu zabo cyangwa uruhare bagize muri ayo mateka.
Umukuru w’Igihugu yashimiye Perezida Macron ku butwari yagize bwo kwemera ko u Bufaransa bwatereranye u Rwanda mu gihe jenoside yabaga nyamara bwari bufite ubushobozi bwo kuyirwanya ntibe ndetse no kuyihagarika ubwo yari imaze gutangira, avuga ko bisaba ubumuntu ku byemera.
Yagize ati “Perezida Macron, ndashaka kubashimira kuri ibyo byombi; ubutwari n’ubumuntu”.
“Mu myaka itanu ishize, mwafashe icyemezo gikomeye cyo kuza i Kigali nyuma y’uko hasohotse raporo ebyiri; imwe yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Bufaransa, indi ikorwa ku busabe bw’u Rwanda, ariko zombi zigera ku myanzuro isa”.
“Mwemeye ko u Bufaransa bwari bufite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside, ariko ntibwabikora”.
Perezida Kagame yagaragaje ko ayo magambo yari afite agaciro karenze imbabazi zisanzwe, kuko yari ukuri.
Yakomeje ashimira mugenzi we ko atahagaritse ibyari byaratangijwe n’uwo yasimbuye Nicolas Sarkozy.
Ati “Uyu muryango wo kwemera ukuri watangiye gufungurwa na Perezida Nicolas Sarkozy, kandi ndifuza no kumushimira uyu munsi”.
Mu 2010 ubwo Sarkozy yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, yemeye ko u Bufaransa bwakoze amakosa akomeye kandi ko butashoboye guhagarika Jenoside.
Perezida kagame yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi byari gushoboka ko itaba kuko umugambi wayo wari warateguwe mbere ndetse binagaragara kandi ko u Bufaransa bwari mu mwanya mwiza wihariye wo kuyibona no kugira icyo bukora mu gupfubya uwo mugambi.
Yagaragaje ko kuba brayafashe igihe kinini kugira ngo u Bufaransa rwemere uruhare rwabwo muri ayo mateka, byateje ubundi bubabare ku barokotse kugeza n’uyu munsi hari abakigaragaza akangononwa mu kwemera ibyabaye.
Ati “Numva neza amarangamutima y’abarokotse Jenoside n’abaharanira ukuri bakomeje kutanyurwa n’ibyanditswe ku mugaragaro ku ruhare rw’u Bufaransa. Ariko nemera ko umurimo twakoranye watangije urugendo rugana ku kuri kutazasubira inyuma.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Bufaransa atari bwo bwonyine bwagize uruhare mu gutuma Abatutsi basaga miliyoni bicwa mu minsi 100 gusa, kuko hari n’ibindi bihugu byinshi na byo byicaye bikarebera nyamara bifite ubushobozi bwo kugira icyo bikora.
Yavuze ko kugeza ubu “Nta gihugu cyageze kure nk’u Bufaransa mu kwemera ukuri no kwemera uruhare rwacyo muri ayo mateka mabi”.
Perezida Kagame kandi yashimiye u Bufaransa ko bukomeje ibikorwa byo kuburanisha bamwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside batuye muri iki gihugu ndetse na gahunda yo gushyiraho amategeko ahana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko byakomeza muri uwo mujyo.
Yagaragaje ko kubaho mu buzima bwo gushinjanya no kwihorera bifungira abantu mu mateka mabi ya kera, avuga ko byari ngombwa kwibohora ibinyoma, kandi byagezweho.
Perezida Kagame yashimye u Bufaransa ko bukomeje kugira uruhare rukomeye mu bibazo bya Afurika haba muri Loni no mu zindi nzego mpuzamahanga, avuga ko yizeye ko buzakomeza mur iyo nzira nziza burangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo kurushaho, haba mu kuvuga ukuri no mu rwego rw’imyitwarire.
Yavuze ko ibibazo u Rwanda rwaciyemo byarufashije kwisuzuma no gushakira ibisubizo mu muco n’indangagaciro by’Abanyarwanda kugira ngo hubakwe igihugu cyiza kibereye buri Munyarwanda wese.
Yagize ati “ Ibikorwa byo kudutera ubwoba cyangwa kudushyiraho igitutu, uko byaba bikomeye kose, biduha imbaraga zo gukomeza guhagarara dushikamye”.
Yagaragajer ko gutsinda abarwanya ukuri kw’amateka bisaba ubushake bwa politiki ku mpande zose, ariko ko muri iki gihe atari ibintu bikunze kuboneka.
Yagize ati “ Ibyo turi gukorana uyu munsi bizaha ibisekuru n’ibiragano bizaza ubumenyi buzabafasha kubaka no kubungabunga amahoro n’ubwumvikane dushaka”.
Yasoje ashimira abantu bose bakomeje kurwana baharanira kugaragaza ukuri kw’amateka barimo; abanyamakuru b’Abafaransa, n’abashakashatsi batigeze bacika intege mu kugaragaza ukuri avuga ko imbaraga zabo zagize uruhare rukomeye mu gutuma amateka nyayo amenyekana no guha icyubahiro abazize Jenoside.












