Bugesera FC yasubiriye Rayon Sports iyitsindira iwayo ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025.
Nsabimana Celestin ni we wahawe gusifura umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports. Yari yungirijwe na Ishimwe Didier na Mugisha Alfred, mu gihe Umusifuzi wa Kane yari Ngabonziza Dieudonne naho Komiseri w’Umukino ari Rurangirwa Aaron.
Umukino witabiriwe cyane n’abafana ba Rayon Sports bari bakeneye intsinzi bahaburiye umwaka ushize, bikanabaviramo gutakaza igikombe cya Rwanda Premier League.
Umutekano wari witaweho cyane kuko ubwo aya makipe yombi yaherukaga guhurira muri Stade ya Bugesera, habaye imvururu zatumye utarangira, ariko ahari hicaye abafana icyo gihe nta wahicaye, kuko bose bicaye mu gice kirimo intebe.
Rayon Sports yatangiye iri hejuru mu minota ibanza binyuze ku barimo Ndayishimiye Richard na Aziz Bassane ariko ubwugarizi bwa Bugesera FC bwari buhagaze neza.
Iyi kipe yakomeje gusatira Bugesera FC yari mu rugo ariko ntiyahiriwe kuko yabanjwe igitego.
Ku munota wa 20, Rugangazi Prosper yafunguye amazamu ku ruhande rwa Bugesera FC ku mupira yateye arobye umunyezamu Mugisha Yves.
Rayon Sports yakomeje gushaka uburyo bwo kwishyura, ikomeza kotsa igitutu Bugesera ndetse irema uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego.
Ku munota wa 36, Ganijuru Elie yahannye ikosa ryakorewe kuri Aziz Bassane, umupira usanga Habimana Yves awushyizeho umutwe, ku bw’amahirwe make ujya ku ruhande gato.
Ku munota wa 45, Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Kabange wari ucomekewe umupira mu rubuga rw’amahina.
Yinjijwe neza na Habimana Yves wanditse igitego cye cya 3 muri iyi kipe.
Ibi byanaviriyemo Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade, guhabwa ikarita y’umuhondo kubera kutishimira penaliti yahawe Rayon Sports.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, mbere yo kujya kuruhuka no guhabwa amabwiriza
n’abatoza.
Rayon Sports yatangiranye igice cya kabiri imbaraga nyinshi irusha cyane Bugesera FC, inakora impinduka aho Ndikumana Asman yinjiye mu kibuga asimbuye Aziz Bassane wari wavunitse.
Ku munota wa 58, Rayon Sports yahushije uburyo bwiza aho Ganijuru yateye umupira uteretse, usanga Asman awukina n’umutwe, ukubita umutambiko w’izamu.
Ku munota wa 65, Ndikumana Asman yongeye kurema uburyo acenga myugariro ahinduye umupira mwiza mu izamu, usanga Habimana Yves uwukinnye n’umutwe bawukuramo.
Umutoza Harouna Ferouz wa Rayon sports yongeye gukora impinduka aho Ishimwe Fiston yinjiye mu kibuga asimbuye Habimana Yves watsinze igitego.
Rayon Sports yakomeje gushaka intsinzi ariko ntibyayihira kuko ku munota wa 77, Byishimo Valua yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri ahagurutsa Abanyabugesera bake bari kuri stade, Rayon Sports isubira ku gitutu.
Iminota ya nyuma yose yarangiye Rayon Sports itabashije kongera kureba mu izamu rya Bugesera FC, umukino urangira intsinzi y’ibitego 2-1 isigaye i Nyamata.
Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka ni bwo amakipe yombi aheruka guhura, aho Bugesera FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wakinwe iminsi ibiri.
Bugesera iraye ku mwanya wa 10 n’amanota 13 mu gihe Rayon Sports yagumanye amanota 17 ku mwanya wa 5 mu gihe yasabwaga gutsinda ngo inganye na mukeba wayo, APR FC, amanota 20.






