Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yasabye urubyiruko rushaka akazi ko bitagarukira gusa ku kugahabwa, ahubwo bakwiye gukorana umurava bagatanga umusaruro bityo bikaviramo n’utundi tuzi abandi.
Ibi yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko n’abandi baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali bitabiriye urubuga ruhuza abatanga imirimo n’abayikeneye (Kigali Job Net).
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya 16, cyabereye muri Camp Kigali, ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025.
Ni igikorwa kigamije gutanga amahirwe ku bashaka akazi, aho bahabwa umwanya wo kumenya byinshi no kumenyekanisha ibyo bakora ku batanga akazi baba bahuye imbonankubone.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yabwiye abitabiriye JobNet ko atari uguhura gusa ahubwo ari urubuga ruhuza abashaka akazi, abatanga imirimo, abashoramari ndetse na Leta, bose bagamije kubaka isoko ry’umurimo ridaheza kandi rirambye.
Yashimiye urubyiruko n’abandi baje muri iri huriro gushaka akazi, umuhate wabo mu gutera intambwe iganisha ku gushaka imirimo abasaba kuzayikora neza mu gihe bazaba bayibonye.
Ati” “Ibyo bigaragaza ko mufite inyota yo gutanga umusaruro, turizera ko abazakabona bazagakora neza.”
Yabwiye urubyiruko kudaha agaciro imvugo zahozeho zivuga ngo ‘karushya isaba’ ababwira ko ahubwo gakeneye umusaruro.
Ati “Kubona akazi ni kimwe, ariko ugatanga aba akeneye umusaruro. Mu gihe ugeze mu kazi ugomba kugakorana ibakwe n’ingoga, ugatanga umusaruro kugirango havemo n’utundi tuzi twinshi na bagenzi bawe babashe kukabona.”
Dusengiyumva yavuze ko umujyi wa Kigali ukomeje guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, iterabere ry’inganda, no guha agaciro impano ya buri wese, kugirango bakoreshe ubwenge, imbaraga n’ubushobozi bwo guhanga udushya bibabyarire amahirwe.
Ati “Umujyi wa Kigali nk’umurwa Mukuru w’u Rwanda, dukomeje gushyira mu bikorwa impinduka zitandukanye cyane cyane ibikorwa bitanga umurimo biha urubyiruko rwacu akazi.”
Agaruka ku buryo Job Net yagiye itanga umusaruro, umuyobozi w’umujyi yavuze ko iyabaye muri Kamena 2025, abantu 231 babonye imirimo ihoraho, 256 babonye akazi k’igihe gito, 109 babona aho bimenyereza umurimo naho abagera kuri 1892 bahabwa amahugurwa atandukanye nko kwihangira imirimo, ubumenyi mw’ikoranabuhanga (ICT), gutunganya amashusho, icungamutungo n’ibindi.
Dusengiyumva yashimiye inzego zose zagize uruhare mu migendekere myiza ya JobNet zirimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo; Ihuriro ry’Abikorera,n’abandi.








