Mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Wazalendo yateje akavuyo mu muhango wo gushyingura Colonel Patrick Gisore uheruka kwitaba Imana azize impanuka y’indege.
Uyu musirikare ufite ipeti rya Colonel wo mu ngabo za RDC yatabarutse ku wa gatandatu, tariki ya 16 Kanama we n’umugore we baguye mu mpanuka y’indege yavaga i Lubutu igana i Kisangani mu ntara ya Tshopo aho yaragiye kwitaba ubuyobozi bumukuriye.
Umuhango wo kumushyingura wari kuba ku wa mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, ukaba wagombaga kubera ku rusengero rwa CADAC ruherereye ku Kimanga mu mujyi wa Uvira.
Amakuru atugeraho nuko iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abanyamulenge benshi, kandi bavaga mu bice bitandukanye, kuko hari abari bavuye i Luvungi mu Kibaya cya Rusizi, i Bujumbura mu Burundi no mu bindi bice bitandukanye byo muri Uvira.
Kubera imyigaragambyo ya Wazalendo bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango bahagaritswe bataragera aho wari kubera ku itorero rya CADEC, ndetse mu bahagaritswe harimo n’abana be abavandimwe n’inshuti zabo.
Nyuma, FARDC yakoze iyo bwabaye ngo ibuze Wazalendo guteza ako kavuyo, birangira inaniwe, ndetse inababwira ko nta Munyarwanda ugomba gushyingurwa ku butaka bw’igihugu cyabo.
Ibi byaje gutuma benshi bahunga bamwe bahungira kuri Etat Major y’ingabo za FARDC iri Uvira, abandi mu baturage.
Kubari bamaze kugera ku rusengero rwari kuberamo uyu muhango, nabo baje guterwa na Wazalendo, kugeza aho yabasahuye, kuko abenshi muri bo bambuwe amatelefone n’ amafaranga.
Sibyo gusa kuko uwitwa Rukatura yambuwe imodoka n’ibindi byinshi.
Icyakurikiyeho imodoka zavanye abantu i Bujumbura zimwe muri zo zabasubijeyo, hari n’abantu bamwe muri aba Banyamulenge bafashwe barafungwa n’ubwo nyuma baje kongera bararekurwa, ariko kugeza ubu ibyo banyazwe birimo amatelefone, amafaranga n’imodoka ntibarabisubizwa.
Amakuru agera kuri Umunota nuko haje kwiyambazwa ubuyobozi bukuru bwa gisirikare amasasu menshi yavugiraga mu mujyi wa Uvira agatuza.






