Izuba rirenga, inkoko zitaha, inka zikamwa, ariko zitarahumuza, Rayon Sports yitwikiriye ijoro, mu cyizere cyinshi cyo guca mu rihumye Police FC, gusa Abapolisi bari maso, bafatiye Rayon Sports mu cyuho.
Ni inkuru yabereye kuri Stade yitiriwe ikirangirire muri ruhago; ‘Pele’, aho Rayon Sports yatsindiwe igitego kimwe ku busa.
Aho kandi hari haraye hatsindiwe mucyeba wa Rayon Sports, ariwe APR FC, ibi byabaye ku manywa y’ihangu buri wese areba.
Ibi byatumye Umunyarwanda yongera kwiyamira ati, “Yeweee! Banegurana ari ba nenge itirora. Erega burya, uwanga amazimwe, abandwa habona”.
Ni inkuru yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira 2025, ubwo hakinwaga umukino w’ikirarane w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere.
Uyu wabaye umukino wa gatatu wikurikiranya Rayon Sports itsinzwe mu mikino ine y’amarushanwa azwi imaze gukina mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.
Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi ntiyari yahinduye abakinnyi aheruka gukoresha ku mukino nabwo yatsinzwemo na Singida yo muri Tanzania .
Rayon Sports benshi baziho ubuhanga ariko kugeza ubu hataramenyekana imbarutso yo gutsindwa, yatangiye igice cya mbere yotsa igitutu mu izamu rya Police FC.
Gusa bidatinze ku munota wa 22, Police FC yatsinze igitego ku mupira wahinduwe na Byiringiro League imbere y’izamu usanga Issa Yakubu, awutera umutwe na Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane nawe akozaho umutwe kiba kiranyoye.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itabashije kwishyura, bajya kuruhuka ari 1-0.
Mu gice cya kabiri , Rayon Sports yakoze impinduka mu kibuga hagati ndetse n’imbere mu basatira, umutoza yashyizemo Aziz Bassanne, Abdoul-Aziz Rivaldo na Ishimwe Fiston, ariko biranga ntibyatanga umusaruro kuko abasore ba Police bakomeje kuyibera ibamba.
Umukino warangiye Police FC itsinze igitego 1-0 bwa Rayon Sports yihimura kuri Murera yari imaze igihe yarayigize umugore.
Mu mikino 10 yaherukaga guhuza aya makipe Police FC yatsinzemo umwe gusa mu gihe Rayon Sports yo yatsinzemo itandatu, amakipe yombi anganya itatu.






