Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bwa mbere u Rwanda rwakire imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Bagabo (CAVB Men’s Club Championship) 2026.
Iri rushanwa rizakinirwa i Kigali ku nshuro yaryo ya 47, rizakinwa kuva ku wa 20 Mata kugeza 3 Gicurasi 2026, muri BK Arena ndetse na Petit Stade Amahoro.
Iyi mikino izahuza amakipe 24 yo muri Afurika arimo Al Ahly yo mu Misiri ibitse ibikombe byinshi (16) by’iri rushanwa, Esperance de Tunis yo muri Tunisia, n’andi. Harimo kandi atatu azaba ahagarariye u Rwanda ari yo APR VC, Police VC ndetse na Kepler VC.
Ni inshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kubera mu gihugu kiri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho ryahaherukaga mu 2007 ribera muri Niger, rikegukanwa na MC Alger yo muri Algeria. Amakipe abarizwa mu bihugu byo muri iki gice, yegukanye iri rushanwa inshuro enye gusa mu 1991,1992,2013 na 2017.
Biteganyijwe ko ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa hazifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwunganira umusifuzi “Video Assistant Referre” (VAR).
Tariki ya 5 Werurwe 2026, ni bwo u Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira Irushanwa rya Volleyball rihuza amakipe y’abagabo yabaye aya mbere mu bihugu byayo muri Afurika, CAVB Men’s Club Championship.
Ni amasezerano yasinywe hagati y’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Ngarambe Raphaël, n’uw’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika, Bouchra Hajij, hanerekanwa ku mugaragaro ikirango “Logo” izakoreshwa muri iri rushanwa.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira neza abakinnyi ndetse n’abafana b’amakipe azitabira iri rushanwa, yemeza ko kwakira iri rushanwa ari intangiriro yo guteza imbere umukino wa Vollyeball mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.









