sangiza abandi

Volleyball: Mukazayire yagaragaje ishema u Rwanda rutewe no kwakira amakipe akomeye muri Afurika

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yavuze ko kwakira Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball (CAVB Menʼs Club Championship 2026) , byerekana icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cyo kwakira ibikorwa birimo na siporo.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, ubwo yatangizaha ku mugaragaro imikino y’iri rushanwa izageza ku wa 2 Gicurasi 2026.

Ni irushanwa riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 47, rihurihemo amakipe 24 yo mu bihugu 14 bya Afurika, arimo ane ahagarariye u Rwanda arimo APR VC, Police VC, Kepler VC na REG VC.

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko kwakira CAVB Menʼs Club Championship 2026 biri muri gahunda y’ubuyobozi bw’u Rwanda bwo kwakira neza abarugana.Yagaragaje ishema u Rwanda rutewe no kwakira amakipe 20 yo hanze yarwo ari i Kigali, mu imikino ya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball (CAVB Menʼs Club Championship 2026).

Yagize ati : “Mu minsi icumi iri imbere, Umujyi wa Kigali uzaba wakiriye amakipe meza ya volleyball yo muri Afurika yose, buri imwe izanye ishyaka, ubuhanga n’icyerekezo cyo gutsinda.”

Yashimangiye ko Afurika ikwiye gushyira imbaraga mu gukomeza gushora imari mu guteza imbere impano, kongerera ubumenyi abatoza, no gushyiraho uburyo bufasha abakinnyi kugera ku bushobozi bwuzuye.

Mukazayire yvuze ko iri rushanwa n’ibikorwa nk’ibi bitera imbaraga abakiri bato ndetse bigahuza ibihugu. Yashimangiye ko abakinnyi baba ari icyitegererezo ku babari inyuma, bazabareberaho mu rugendo rwabo rwo kwiteza imbere.

Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, Louis Rwakiranya, yavuze ko Irushanwa nk’iri ryerekana ko Umugabane ugenda ukura, ndetse umaze gukomera mu mukino wa Volleyball.

Umujyi wa Kigali ugiye kumara iminsi 10 uri kwakira irushanwa ry’amakipe akomeye muri Afurika mu mukino wa Volleyball, mu mikino azakina muri BK Arena na Petit Stade, aho agabanyijr mu matsinda ane buri rimwe rigizwe n’amakipe atandatu.Umukino wabimburiye indi warangiye APR VC itsinze Black Rhinos yo muri Zambia amaseti 3-0 muri BK Arena imbere ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi n’abanyarwanda benshi.

Photos:

[fluentform id="3"]