sangiza abandi

Volleyball: U Rwanda ruranzika igikombe cya Afurika rukina na Santarafurika

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iratangira imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo kiri kubera i Tunis muri Tunisia ikina n’iya Repubulika ya Santarafurika saa yine z’ijoro ku isaha y’i Kigali (22h00), kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2026.

U Rwanda rurakina uyu mukino wa mbere nyuma yo kwisanga mu itsinda D hamwe na Cameroon, Santarafurika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) muri tombola y’amatsinda yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Iri tsinda ni naryo ryonyine ririmo amakipe 4 kuko mu itsinda A harimo Ghana, Tunisia na Kenya, mu itsinda B harimo Misiri ifite igikombe giheruka, Gambia na Maroc naho mu itsinda C harimo Algeria, Tchad na Nigeria.

Amakipe ya mbere mu itsinda A, C na D azahita abona itike ya 1/8, naho andi makipe 10 asigaye azahura hagati yayo yishakamo azajya muri 1/8.

Amakipe 13 niyo yitabiriye iki gikombe cya Afurika mu gihe byari biteganyijwe ko hitabira amakipe 16, arimo Libya, Uganda na Zimbabwe ntabwo yitabiriye n’ubwo yari yarabonye itike.

Iki gikombe kandi byari biteganyijwe ko kizabera muri DR Congo ariko birangira kimuriwe muri Tunisia nyuma y’uko amafederasiyo menshi yagaragaje impungenge zo kujya muri DR Congo kubera icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kihugarije, byatumye kinegezwe inyuma ho iminsi 10.

Tunisia imaze gutwara iki gikombe inshuro 11 izaba iri mu rugo na Misiri imaze kugitwara inshuro 9, ifite igikombe giheruka ndetse kuri ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’Afurika ni amwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwitwara neza.

Amatsinda y’igikombe cya Afurika
Uko amakipe azahura muri 1/8

Photos:

[fluentform id="3"]