Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, cyagaragaje ko impamvu hari ibice byihariye bikunze kubura amazi ari uko hari imiyobora ikeneye kuvugururwa itagifite ubushobozi bwo guhaza abahatuye.
Umuvugizi wa WASAC, Bimenyimana Robert yabwiye Isango Star ko hari ibice byihariye byagaragayemo cyane ibura ry’amazi, birimo Gasogi, Masaka, Kanombe n’ahandi.
Avuga ko icyatumye amazi abura ari uko hari amatiyo yaciwe ubwo hakorwaga umuhanda, ndetse n’aho urangiriye hari gukorwa imirimo yo kuhashyira imiyoboro minini kuko amatiyo yari ahasanzwe yari mato ku buryo atahaza abakeneye amazi kuko habayemo ubwiyongere bw’abahatuye.
Ati ” Bigaragara ko imitutire n’imyubakire yasumbye ubushobozi bw’amazi asanzwe agera muri biriya bice”
Akomeza avuga ko niyo bashyiraga amazi muri iyo miyoboro yari isanzwe atabashaka kugera ku baturage bose.
Uruganda rwa Karenge rwo mu Karere ka Rwamagana nirwo rwatangaga amazi muri ibi bice, ariko ubu amazi rutanga ntagihagije kubera ubwiyongere bw’abatuye, bigendana no kuba hakenewe imiyoboro mishya migari izabasha gusakaza amazi menshi.
Izi mbogamizi nizo ahanini zateje ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, bigatuma hakorwa isaranganye, aho abamaze kuyabona bafungirwaga hagafungurirwa ibice bitayabonye.
Bimenyimana avuga ko mu buryo burambye bwo gukemura iki kibazo, bateganya ko mu 2028 hazaba huzuye uruganda rutunganya amazi i Masaka.
WASAC igaragaza ko kugeza ubu 90% bagerwaho n’amazi, aho babona ko umuntu byibura ashobora kubona amazi akoze urugendo rutarenze iminota 30.
Bigirimana yijeje abanyarwanda ko hashingiwe ku mishinga itandukanye iteganyijwe gukorwa, bitanga icyizere ko bitarenze umwaka wa 2030, u Rwanda rutazaba rukirwana n’ibibazo by’ibura ry’amazi by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi.
Ati: Iki kibazo kizaba cyarahawe umurongo, buri mufatabuguzi wacu ashobora kubona amazi bitamugoye.”







