Kakooza Nkuliza Charles [KNC] washinze Radio&TV1 akaba anayobora Gasogi United yagarutse ku rugendo rwe rwmubuzima harimo uko yisanze mu buhanzi, itangazamakuru no gushinga ikipe, agenera n’ubutumwa urubyiruko bwarufasha kwiteza imbere.
Ni ibyo yagarutseho mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 8 Kanama 2025, aho yari umutumirwa w’umunsi mu gice cya ‘MeetTonight’
KNC yagarutse ku rugendo rwe avuga ko akora imirimo igera muri itanu, aho ari umunyamakuru, yakinnye filime, akaba umuhanzi, afite ikipe y’umupira w’Amaguru ya Gasogi United n’ibindi byinshi.
KNC yahereye ku buhanzi avuga ko kuririmba ari ibintu yakoze kera, ati” Ninjye muhanzi wa mbere mu Rwanda wambutse umupaka, nkajya kuririmbana na Shaggy.”
Ku bijyanye n’itangazamakuru avuga ko yaritangiye byeruye mu 2004, kuri flash FM, ariko na mbere yaho yajyaga arikora yiga mu mashuri yisumbuye.
Yavuze ku kazi ka mbere yakoze ko ari ubuhanzi ubwo yigaga muri Lycee de Kigali, mu mwaka wa gatanu w’amashuri y’isumubuye, icyo gihe yajyaga yakoze igitaramo kibyinamo abarimo Tom Close.
Ati” (Tom Close) yari umubyinnyi mwiza cyane utagira uko asa. Numubone ubungubu igihugu cyaramugiriye icyizere kikamuha inshingano, ngirango amafaranga y’umushahara wa mbere yakoreye yari nka 700Frw ni njye wamuhembye.”
Abanyarwanda benshi bamenye KNC akora mu kiganiro ‘Rirarashe’ akorana na Mutabaruka gica kuri Radio1. KNC abajijwe igihe yahuriye na Mutabaruka n’uburyo bakorana, yavuze ko batangiye gukorana mu 2014 ndetse amufata nk’umufatanyabikorwa we.”
Ati” Twamenyanye mu 2010 akiva mu cyaro, twatangiye gukorana muri 2014.”
Yakomeje agira ati” Mu buzima bwanjye nemera ko Mutabaruka tubana nk’umukozi na mugenzi we, iyo turi mu kazi tuba turi abakozi twese.”
KNC kandi yavuze ku cyamuteye imbaraga zo gutangira ikipe ya Gasogi United aho avuga ko yabonaga abana bakina ariko ntiyishimire uburyo ababona bakinana n’abasazaza rimwe na rimwe babajyana no mu kunywa inzoga.
Yakomeje avuga ko yatekereje guhuza abakinnyi akabashakira umutoza ndetse ari uko ikipe yakomeje gukura kugeza n’uyu munsi.
Yagarutse no kwitangazamakuri ry’uyu munsi, aho avuga ko rigaragaramo ubunebwe ku ruhande rw’abanyamakuru.
Ati” Uyu munsi dufite abanyamakuru b’abanebwe, ntawifuza gutegura buri wese arashaka kujya muri ShowBiz kuko bidasaba gusoma, buri wese arashaka kujya muri siporo kuko bitari bumusabe kwihiringa.”
Yaboneyeho no kugira inama urubyiruko yo kugira ibyo bigomwa kugirango bagere ku iterambere mu buzima, ati” Imyitwarire myiza ni ugukora, ibituma wowe ku giti cyawe wigomwa ibyo wakabaye ukunda kugirango ugere kubyo wifuza kugeraho.”








