sangiza abandi

Yampano yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

sangiza abandi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka ‘Yampano’ yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gufunga Yampano iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bitandatu akurikiranyweho kandi ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha.

Umushinjacyaha yagaragakeko Yampano yagiye akorera uwo mugore itotezwa mu bihe bitandukanye, harimo kumukubita no kumubwira ko azamwica.

Akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, kunywa urumogi n’ifungiranwa ry’umuntu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abatangabuhamya batandukanye, bemeza ko Yampano yakubitaga umugore we. 

Bwagaragaje kandi yagonze umugore we ubwo yari kuri moto nyuma yo kumusohora mu modoka kubera gushyamirana. Bwagaragaje ko iki kigaragaza ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, kuko uyu mugore akimara gutega moto, Yampano yamugonze amuturutse inyuma we n’umumotari bakagwa hasi.

Ibi binemezwa n’uwo mu motari, ndetse raporo y’ikoranabuhanga yagaragaje ko nyuma yo kumugonga yamuhaya amafaranga ibihumbi 50 Frw.

Ku cyaha cyo kunywa ururmogi, Yampano yemeye ko anywa ibiyobyabwenge ubwo yari mu ibazwa gusa agaragaza ko yari mu nzira yo kubireka.

Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza kuri ibyo byaha rikomeje. Icyemezo cy’Urukiko kizatangazwa ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, Saa Cyenda.

Yampano watawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2026, nyuma yo kuregwa n’umugore we muri RIB, ku wa 11 Gicurasi 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]