sangiza abandi

Yemi alade agiye gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda

sangiza abandi

Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, Yemi Eberechi Alade wamamaye nka Yemi Alade, yatangaje ko agiye gutangira gucuruza ibikoresho by’ubwiza bye (Maquillage) mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi yifashishije urubuga rwa Instagram asanzwe yamamarizaho ibi bikoresho yise ‘Yem Beauty’, yatangaje ko tariki ya 1 Ukwakira 2025, azatangira kugeza ibi bikoresho mu Rwanda, birimo ibisigwa ku munwa no ku maso.

Uyu muhanzikazi yari amaze iminsi mu Rwanda aho yari yitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi, ndetse ni numwe mu bise izina umwana w’ingagi rya ‘Kundwa’.

Umwana Yemi Alade yahaye izina, yavutse kuwa 1 Gicurasi 2025, akaba afite nyina witwa Mbaraga, akomoka mu muryango witwa IGISHA.

Uyu muhanzikazi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo muri Afurika, benshi bakunze kwita ‘Mama Afurika’, mu butumwa yasangije Abanyarwanda, yabasabaga kumwereka niba biteguye kwakira ibicuruzwa azaba abazaniye mu Rwanda.

Ni bumwe mu butumwa bwinshi uyu muhanzikazi yagiye asangiza bugaragaza ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, aho yerekana asura ingagi, agaragaza umwambaro w’Umushanana yambaye mu Kwita Izina n’izindi nyinshi.

Ibicuruzwa bya Yem Beauty yabimuritse ku mugaragaro muri Kanama 2025, ndetse u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba agiye kubicuruzamo nyuma ya Kenya.

Yemi Alade ni umuhanzi kuri ubu w’imyaka 36, yaherukaga mu Rwanda mu 2023, ubwo yari yaje mu gikorwa cyo guhemba abanyamuziki, mu bihembo bya Trace Awards.

Photos:

[fluentform id="3"]