sangiza abandi

Yigeze gukora ahembwa ibihumbi 25 Frw, amateka ya Sam Karenzi kuri ubu ufite Radio ye

sangiza abandi

Abakiriye agakiza ni bo baririmba bati “Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’Ibikomangangoma” bagakomeza ngo “Nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa yikorere amaboko.” Birashimisha kubona uwavuye ku cyavu uyu munsi akaba yaratewe iteka imibereho ye igahinduka.

Ibi birahura cyane n’inkuru y’umunyamakuru Sam Karenzi wigeze gukora ahembwa ibihumbi 25Frw, kuri uyu munsi akaba afite Radio ye ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni nyinshi cyane.

Mu busanzwe amazina yiswe n’ababyeyi arinayo ari mu byangombwa ni Karenzi Samuel, uyu munyamakuru wigaruriye imitima ya benshi mu makuru ajyanye n’imikino yabonye izuba ku Cyumweru, tariki ya 14 Mata mu mwaka w’i 1985, avuka ari umwana wa gatanu mu muryango kuri ubu w’abana icyenda.

Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka ya za 90, Sam Karenzi nawe ni umwe muri benshi bavukiye hanze y’u Rwanda mu gihugu cya Uganda, gusa nyuma y’uko ingabo za RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu, Sam Karenzi n’umuryango we batashye mu Rwanda.

Bakigera mu Rwanda, Sam Karenzi n’umuryango we bagiye gutura mu karere ka Bugesera kuko n’ubusanzwe umuryango we wahunze ariho bakomokaga.

Aha muri Bugesera niho Karenzi yakomereje amashuri abanza mu mwaka wa kabiri, ku ishuri ribanza rya Maranyundo riherereye i Nyamata, ni mu gihe ayikiburamwaka yo yari yayigiye muri Uganda, ari naho yize umwaka wa mbere.

Nyuma yaho yakomereje amashuri yisumbuye icyiciro rusange (Tronc Commun) ku ishuri rya Kayonza Modern School riherereye mu karere ka Kayonza , nuko icyiciro gisoza amashuri yisumbuye (Advanced Level ) akiga kuri Groupe Scolaire mu bijyanye n’indimi.

Amashuri ya Kaminuza yayakomereje muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu cyahoze ari Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, aho yize ibijyanye n’Itangazamakuru ndetse n’Itumanaho, ahasoreza muri 2011 atahanye Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza “A0” mu bijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Uganira ku mateka ya Sam Karenzi ntiwabura kwibaza ikibazo kigira cyiti  “Ese kubera iki Karenzi yahisemo kwiga itangazamakuru akaba ari naryo akora nk’umwuga?”  Imbarutso yo gukunda itangazamakuru ry’imikino kuri Karenzi ni nyakwigendera akaba n’umunyabigwi mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, Shyaka Claver.

Ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, Karenzi avugako yakundaga kumva Shyaka Claver wavugaga amakuru y’imikino kuri Radio10, kuva saa sita kugera saa saba za manywa buri munsi kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu.

Uretse kuba Shyaka Claver yari umunyamakuru akunda, bari banaturanye i Nyamata mu karere ka Bugesera ndetse yewe n’imiryango yabo iziranye.

Ubwo Karenzi yatangiraga kwiga itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Mama we yahuye na Shyaka Claver maze amubwira ko Karenzi asigaye yiga itangazamakuru. Ntakuzuyaza Shyaka yahise yaka nimero ya telefone ya Karenzi maze aza  kumuhamagara  amubwira ati “ Komerezaho, ngize amahirwe mbonye uzansimbura ubwo nzaba ntakiri muri uyu mwuga, ndakwishimiye cyane murumana wanjye”

Karenzi avuga ko aya magambo yamuteye akanyabugabo, nyuma yo kumva umuntu yemera ukunzwe kuri Radio yakuze yigira ku birenge bye amubwiyeko amwishimiye ku ntambwe yarimo atera mu rugendo rwo kuzaba icyatwa mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda.

Umunsi wa mbere Karenzi yavugiye kuri radio yari iya RC Huye ivugira mu Karere ka Huye. Aya mahirwe yo kuvugira kuri ‘micro’ za RC Huye, ayakesha umunyamakuru Sixbert Kanimba wamamaye mu makuru ya Politiki icyo gihe akaba yari umuyobozi wiyo radiyo.

Karenzi avugako yarafite amashyushyu menshi yo gutangira itangazamakuru ku buryo byatumye adategereza guhera kuri Radio Salus, kuko icyo gihe kugirango umunyeshuri wa Kaminuza ayivugireho byamusabaga kuba yiga mu mwaka wa kabiri kandi we ari mu wa mbere.

Karenzi avugako ari mu Banyamakuru bakoreye amafaranga macye ashoboka kuko ubwo yari umunyamakuru kuri RC Huye yahakoraga nk’umukorera bushake adahembwa, nyuma yaho ageze mu wa kabiri wa akomereza kuri Radio Salus, atangira guhembwa na Radio Salus ibihumbi 25Frw, ariko nayo atitwa umushahara ahubwo ari amufasha mu ngendo ‘Transport’.

Iyi Radio yayikoreye imyaka umunani, guhera 2012-2020, gusa ubwo yakoraga kw’iyi Radio yanabifatanyaga n’inshingano zo kuba umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera. Nyuma yaho mu mwaka wa 2020, Karenzi yongeye kugaruka mu itangazamakuru mu kiganiro cyahawe izina ‘Urukiko’ cyo kuri Radio10.

Ni ikiganiro yafatanyaga na Kazungu Claver, Horaho Axel ndetse na Taifa Kalisa Bruno. Iki kiganiro cyibukwa na bakunzi b’imikino nka kimwe mu biganiro byiza ndetse byari byuje amakuru acukumbuye ya siporo hano mu Rwanda maze bikaba ijyanamuntu iyo bageraga muri operasiyo, zimwe mu zibukwa cyane harimo Operation Limbe n’izindi nyinshi.

Nyuma yaho muri 2021 Sam Karenzi yerekeje kuri Radio FineFm yaje no kubera umuyobozi nyuma yaho.

Mu mwaka wa 2025 mu kwezi kwa Gashyantare, nyuma y’imyaka hafi ine akorera iyi Radio, Karenzi yafunguye Radio ye yitwa Sk Fm yumvikanira ku murongo wa 93.9 Fm, ikaba ari Radio ifite ibiganiro bitandukanye birimo ibya Politiki, imikino ndetse n’imyidagaduro.

Mu gufungura iyi Radio ye, Karenzi yavuzeko ari umunsi w’amateka kuri we ndetse ko inzozi ze z’igihe kirekire zibaye impamo, Ati  “Izi ni inzozi zibaye impamo ku munsi udasanzwe wanjye bwite ndetse n’abavandimwe bose twafatanyije muri uyu mushinga.”

Hirya y’ubuzima bw’itangazamakuru umwe mu bantu bahuriye na Karenzi ku ishuri ndetse bakaba inshuti zikomeye harimo umuhanzi Tom Close, aba bombi bakaba bariganye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda umwe yiga itangazamakuru undi yiga ubuganga.

Karenzi ari mu bantu bagiriye inama Tom Close yo kurambagiza Niyonshuti Ange Tricia, kuri ubu babana nk’umugabo n’umugore. Ubushuti bwa Tom Close na Karenzi bugaragarira kandi ku buryo Tom Close yaririmbiye Sam Karenzi n’umufasha we Titi Aline ku munsi w’ubukwe bwabo muri 2018.

Hirya y’ibi byose Karenzi yarushinze n’inshuti ye by’igihe kirekire ariwe Titi Aline bakoze ubukwe mu mwaka w’i 2018, Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho aba bombi bafitanye umwana umwe witwa Iriza Karenzi Chiara.

Photos:

[fluentform id="3"]