Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yahaye ikaze Uwera Jean Maurice ugiye kumwungiriza mu nshingano nshya yahawe.
Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa X nyuma y’imyanzuro yinama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, yashyizeho ugomba kumwungiriza mu gihe kirekire gishize nta Muvuguzi Wungirije Guverinoma ifite.
Yolande yagize ati Ishya n’ihirwe mu nshingano nshya Uwera! Wishyuke kandi urakaza neza. Tuguhaye ikaze kandi twishimiye gukorana nawe mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.
Uwera yasubije ubu butumwa agira ati “Murakoze cyane.Nishimiye gufatanya namwe.”
Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamuhaye izi nshingano yizeza kugikoresha neza
Ati ” Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga.”
Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio SK FM yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.
Uwera Jean Maurice yamenyekanye nk’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka ‘Waramutse Rwanda’ n’amakuru ya Televiziyo y’u Rwanda.
Uyu muvugizi mushya wungirije wa leta y’u Rwanda yize itangazamakuru n’inozamubano (communication) mu ishuri rikuru rya Kiliziya Gatolika rya ‘Catholic Institute of Kabgayi’, riri rwagati mu gihugu, abona impamyabumenyi ya ‘bachelor’s degree’ cyangwa ‘licence’.





