sangiza abandi

Yolande Makolo yibukije abitabiriye Itorero Indangamirwa ko gukunda bitarangirira mu magambo

sangiza abandi

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 15 kuba abarinzi b’isura y’u Rwanda, abavugizi b’ukuri ku Rwanda n’intumwa z’iterambere ryarwo, abibutsa ko gukunda igihugu bisaba ibikorwa bifatika kurusha amagambo.

Yolande Makolo yasuye Itorero Indangamirwa ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga 2025, ageza ku rubyiruko rwayitabiriye ubutumwa burusaba gukunda Igihugu binyuze mu bikorwa bigaragara no kurinda isura y’u Rwanda.

Mu butumwa bwe, Makolo yibukije abari mu Itorero Indangamirwa ko gukunda Igihugu atari amagambo gusa, ahubwo bigomba kugaragarira mu bikorwa byo kucyubaka, kucyitangira no kurengera indangagaciro zacyo, cyane cyane muri iki gihe Isi yihuta mu ikoranabuhanga no gusakaza amakuru mu buryo bwihuse.

Makolo yanagarutse ku bibazo Igihugu gihura na byo birimo abakomeje kugoreka isura yacyo n’ibyagezweho mu myaka 31 ishize ruharanira ubwiyunge n’iterambere.

Yasabye urubyiruko kutihanganira ikinyoma cyangwa amagambo asenya, abibutsa ko “kutavuga atari ukwigira indakemwa, ahubwo ari ugushyigikira ibinyoma mu buryo butaziguye.”

Yongeyeho ko igisubizo atari ugutinya cyangwa guceceka, ahubwo ari uguhaguruka, kwishyira hamwe no kugira ubutwari bwo kuvugira igihugu.
Yabakanguriye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, guhura no gusangira ibitekerezo byubaka, no kuba intumwa z’ukuri haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 15 ryatangiye ku mugaragaro tariki ya 2 Nyakanga 2025, rikaba ryitabiriwe n’urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu. Ritegurwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu hagamijwe gutanga inyigisho z’ubutore, kwiga amateka y’u Rwanda n’inshingano urubyiruko rufite mu kurinda ibyagezweho no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]