Koperative y’imari n’imigabane igizwe n’abanyamuryango bakora mu nzego z’umutekano, ZIGAMA CSS, yatangaje ko yihaye intego yo kongera inyungu mu mwaka utaha wa 2026, ukaba kuri miliyari 39.3 ikagera kuri miliyari 42.2.
Ni ibyatangajwe mu nama y’ Inteko Rusange ya ZIGAMA CSS yateraniye ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cya RDF, Kimihurura.
Iyi nama yari igamije gusuzuma imikorere no kwemeza igenamigambi ku bizakorwa mu mwaka utaha wa 2026 ndetse n’igenabikorwa rya 2025–2029, byombi bigamije gukomeza kwimakaza gahunda z’iterambere rirambye rya Zigama CSS.
Iyi nteko rusange ya 41 yari iyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta ndetse yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, n’abayobozi kubnzego z’umutekano.
Minisitiri Marizamunda yashimangiye uruhare rukomeye ZIGAMA CSS yagize ndetse ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza mu y’abakora mu nzego z’umutekano.
Iyi koperative ubusanzwe ibarizwamo abakozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi (RNP), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rushinzwe Iperereza (NISS) ndetse n’Urwego rushinzwe Imfungwa (RCS), n’abandi.
Brig Gen Cooper Mike Mujuni, akaba na Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ZIGAMA CSS, yerekanye intambwe umuryango wagezeho mu mwaka ushize, anagaragaza icyerekezo cy’Inama y’Ubutegetsi mu kwagura serivisi no kongera umusaruro.
Muri iyi nteko rusange hemejwe igenamigambi ry’imikorere y’umwaka wa 2026 ndetse ZIGAMA CSS yihaye intego yo kuzongera inyungu mu mwaka utaha wa 2026, ikava kuri miliyari 39.3 ikagera kuri miliyari 42.2.
Inteko Rusange kandi yemeje ko izagabanya inyungu ku nguzanyo zihabwa abasirikare bato n’abandi bakozi bo mu nzego z’umutekano bari muri icyo cyiciro.
Abanyamuryango bemeje imyanzuro itandukanye igamije kwagura gahunda z’imibereho myiza no gukomeza gushimangira imiyoborere myiza, iyi myanzuro yibanda ku kuzamura imibereho y’abanyamuryango.









One Response
Byari bikenewe nukuri ko bagabanya inyungu kur credity