sangiza abandi

2025: Umwaka u Rwanda rwigaruriye Isi muri siporo, imyidaguro n’inama mpuzamahanga

sangiza abandi

Umwaka wa 2025 wahamirije u Rwanda ko rumaze kuba igicumbi cy’iterambere ndetse rukaba ahantu hibonwamo n’abaturutse impande zose z’Isi.

Ibi bishimangirwa n’uko mu mezi 12 gusa, u Rwanda rwakiriyemo inama mpuzamahanga zikomeye, ibirori birimo n’ibyari bibereye muri Afurika bwa mbere, ndetse n’ibitaramo byitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.

U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga

Muri uyu mwaka wa 2025, u Rwanda rwakiriye inama zikomeye ziga ku Ubuzima, Uburezi, Ikoranabuhanga, Ibidukikije, Imiyoborere, Umutekano n’ibindi byinshi biganisha ku mibereho myiza n’iterambere rusange.

Zimwe mu zikomeye u Rwanda rwakiriye harimo inama ya ‘Global AI Summit on Africa’ yabaye muri Mata uyu mwaka.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yigaga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, AI, mu guteza imbere ubukungu no gushakira imirimo urubyiruko rwa Afurika.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo; Mahmoud Ali Youssouf uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’abandi baturutse hirya no hino ku Migabane itandukanye.

Mu Rwanda hanabereye kandi inama yiga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, izwi nka ‘Aviation Africa 25′, yabimburiwe no kumurika indege zitagira abapilote (drones) ariko zitwara abantu zizwi nka ‘eVTOL’, biba ubwa mbere bikozwe muri Afurika.

Mu Gushyingo kandi u Rwanda rwakiriye Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), iyi nama yafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, Louise Mushikiwabo, yigaga ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’ibihugu bigize uyu muryango mu myaka 30 ishize.

Emir wa Qatar yashimangiye ubudasa bw’ u Rwanda

Mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yagendereye igihugu akaba asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda.

Uyu muyobozi w’Ikirenga wa Qatar wari uje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yakiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse amutembereza mu rwuri rwe ndetse amugabira inka z’Inyambo nk’ikimenyetso gishingiye mu muco w’u Rwanda gisobanuye ubushuti.

Siporo yazamuye ibendera ry’u Rwanda ituma u Rwanda rugendwa n’amahanga

Mu rwego rwa siporo, u Rwanda rwakiriye amarushanwa n’ibikorwa bikomeye byitabiriwe n’abakinnyi n’abafana baturutse hirya no hino ku Isi.

Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ‘UCI World Championship’, yari ibaye ku nshuro yayo ya 92, ikaba ku nshuro yayo ya mbere yari ibereye ku Mugabane wa Afurika.

Iyi Shampiyona yitabiriwe n’abakinnyi barenga 919 baturutse mu bihugu 110, abakora mu itangazamakuru n’abafana ibihumbi baturutse muri ibyo bihugu ndetse mu gihe cy’Icyumweru iri rushanwa ryamaze, biturutse ku mutekano, imitegurire yaryo, uburyo bw’imigendekere n’ibindi byose byasize u Rwanda rwerekanye ubushobozi rufite mu kwakira imikino mpuzamahanga.

Mbere yayo kandi u Rwanda rwari rwakiriye imikino ya Nile Conference ya BAL, yabereye mu nyubako ya BK Arena, yahuriyemo APR BBC yari ihagarariye u Rwanda, Al Ahli Tripoli yari ihagarariye Libya, Made by Basketball yo muri Afurika y’Epfo na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Iyi mikino yabaye mu gihe cy’icyumweru yitabiriwe n’abafana n’abakunzi b’umukino wa Basketball baturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika, ndetse irebwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi n’abandi batandukanye.

Bwa mbere mu Rwanda hakinwe iteramakofe ryo ku rwego rwo hejuru

Muri uyu mwaka kandi ku nshuro ya mbere mu Rwanda habereye Shampiyona y’iteramakofe, izwi nka Professional Fighters League (PFL) Africa, yabaye ku ya 18 Ukwakira, mu nyubako ya BK Arena.

Iyi mikino ya kimwe cya kabiri ( ½ ) yitabiriwe na Perezida Paul Kagame Mauricio Sulaimán uhagarariye Ihuriro ry’Imikino y’Iteramakofe ku Isi (WBC) n’abandi bakinnyi bibirangirire mu mukino w’iteramakofi barimo umunya-Camerron Francis Ngannou.

Imyidagaduro yabayemo amateka

Mu gisate cy’imyidagaduro, u Rwanda rwakiriye igice cya kabiri cy’igitaramo cya Move Africa, cyaririmbyemo umuhanzi John Legend ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uri mu bamaze guca agahigo ko kwegukana ibikombe bine bikomeye mu muziki wo muri Amerika, bizwi nka EGOT.

Iki gikorwa mpuzamahanga cya Move Africa gitegurwa n’umuryango Global Citizen, kigamije guteza imbere inganda z’ubuhanzi muri Afurika ndetse no kongerera ubumenyi urubyiruko, by’umwihariko mu bijyanye no gutegura mu buryo bugezweho ibitaramo (production).

Giants of Africa yasusurukije abantu

Uyu mwaka kandi mu Rwanda hongeye kubera iserukiramuco rya Giants of Africa ryatangijwe na Masai Ujiri wanayoboye ikipe y’umukino wa Basketball ya Lakers muri Amerika.

Ni kimwe mu bikorwa binini byahuje imyidaguro na siporo mu Rwanda, kitabirwa n’umubare munini w’u rubyiruko ruturutse mu bihugu birenga 16 bya Afurika, hagamijwe guteza imbere umukino wa basketball, uburezi n’umuco w’ibihugu byabo.

Byakarusho hatashywe ibibuga by’umupira byubatswe na Giants of Africa mu bigo by’amashuri mu Rwanda, ndetse n’inyubako ngari y’imyidaguro ya Zaria Court y’ubatswe n’uyu mushoramari, kuri ubu ikaba iri mu ziri kwinjiriza u Rwanda biturutse ku bikorwa bitandukanye yakira.

Mu gutaha ku mugaragaro iyi nyubako kandi, igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu iterambere ry’u Rwanda n’irya Afurika, barimo n’umuherwe w’umushoramari ukomoka muri Nigeria, Aliko Dangote, ndetse iri serukiramuco ( Giants of Africa ) risozwa n’igitaramo gikomeye kitabiriwe n’abahanzi bamazina akomeye aribo Ayra Starr, Kiss Daniel na Timaya bakomoka muri Nigeria.

DAVIDO yeretswe urukundo i Kigali

Muri uyu mwaka kandi, umuhanzi mpuzamahanga Davido yataramiye mu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyo kumenyekanisha album ye yise 5ive.

Iki gitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru cyahuriyemo umubare munini w’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda rwakiriye ihuriro ry’abafana ba Arsenal

Muri uyu mwaka kandi U Rwanda kandi rwakiriye ihuriro ry’abafana ba Arsenal rizwi nka ‘Arsenal Africa Fans Festival’ 2025 baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika, bagamije kwishimira iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona yo mu Bwongereza, bikomeza gushimangira umusaruro wavuye mu bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal binyuze muri ‘Visit Rwanda’.

Uretse ibi bikorwa mpuzamahanga, hari n’ibikorwa bitegurirwa imbere mu gihugu ariko na byo byagiye bigirwamo uruhare rukomeye n’abanyamahanga harimo nka Tour du Rwanda, ryitabiriwe n’abakinnyi 69, baturuka mu makipe 14, barimo Abanyarwanda 16 n’abandi baturutse Eritrea, Ethiopia, Ubufaransa n’ahandi.

Habaye n’igikorwa cyo Kwita Izina ku nshuro ya 20, byitabiriwe n’abantu benshi batandukanye, barimo abayobozi, ibyamamare, barimo umukinnyi wa filime Michelle Yeoh Todt, n’umugabo we Jean Todt, umuhanzikazi Yemi Alade, Javier Pastore wakiniye Paris Saint Germain n’abandi benshi.

Photos:

[fluentform id="3"]