Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yifatanyije na Ghana mu gahinda ku rupfu rwa ba Minisitiri babiri baguye mu mpanuka y’indege ya Gisirikare, yabaye ku wa gatatu, igahitana abagera ku munani.
Mu itangazo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa X ku wa gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2025, rivuga ko Perezida w’Inteko, Gertrude Kazarwa yifatanyije n’Inteko na Ghana nyuma yo gupfusha aba bayobozi.
Ubu butumwa bugira buti” Ni agahinda gakomeye kumenya inkuru y’urupfu rwa Minisitiri w’Ingabo, Dr. Edward Omane Boamah, na Minisitiri w’Ibidukikije, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Dr. Ibrahim Murtala Muhammed.”
Rikomeza rigira riti “Twifatanyije n’abaturage ba Ghana, Inteko Ishinga Amategeko, imiryango yabuze ababo, ndetse n’abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka. Dusabira abazize impanuka kuruhukira mu mahoro y’iteka.”
Ku munsi wo ku wa Gatatu, tariki ya 6 Kanama 2025, nibwo indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Z‑9 yakoze impanuka Iva mu murwa mukuru Accra yerekeza mu karere ka Adansi‑Akrofuom mu Ntara ya Ashanti, aho yari igiye mu muhango mukuru wo kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.
Iyi mpanuka yaguyemo abayobozi ba Ghana barimo abo ba Minisitiri babiri, Umunyamabanga wungirije Ushinzwe Umutekano w’Igihugu , Alhaji Muniru Mohammed, Samuel Aboagye wahoze ari umukandida ku mwanya w’umudepite, na Dr. Samuel Sarpong wari Visi Perezida w’ishyaka NDC n’abandi bari batwaye iyi Kajugujugu.
Nyuma y’iyi mpanuka Guverinoma ya Ghana yahise ishyiraho icyunamo cy’Iminsi itatu mu gihugu hose, ndetse no kumara ibendera mu rwego rwo guha agaciro abahitanywe n’impanuka.
Aba bayobozi bashyinguwe ku wa gatandatu, tariki ya 9 Kanama, mu muhango witabiriwe na Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama n’abandi bayobozi mu nzego zose z’igihugu.








