sangiza abandi

Byaba ari nko gukubitwa n’inkuba itagira amazi! Gatanya ya Muvunyi na Rayon ihutiyeho, irasomwa na nde?

sangiza abandi

Muri Rayon Sports byongeye gusubira irudubi nyuma y’igihe havugwa ukutumvikana, kuvuguruzanya no kwinjirana mu nshingano hagati ya Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thadée n’Urwego rw’Ikirenga (wagereranya n’Inama y’Ubutegetsi) rwa Muvunyi Paul.

Amakuru agezweho avuga ko Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga muri Rayon Sports, Paul Muvunyi arimo gutegura uko yegura kuri izi nshingano kubera kutumvikana na Twagirayezu Thadée uyobora Rayon Sports.

Ibyishimo byari byose tariki ya 16 Ugushyingo 2024 ubwo Twagirayezu Thadée yatorerwaga kuyobora Komite Nyobozi ya Rayon Sports na Muvunyi Paul agatorerwa kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwayo.

Gusa bidateye kabiri hatangiye kumvikana umwuka mubi hagati y’aba bombi aho bashinjaga Muvunyi yashinjaga Thadée kutamwumva kandi ari urwego rumukuriye, gusa we n’abo bafatanya kuyobora barabihakanaga.

Ntabwo watwika inzu ngo uhishe umwotsi! Uko iminsi yagendaga ishira ibimenyetso byagendaga byigaragaza.

Byageze aho Komite Nyobozi ivuga ko hari abo mu Rwego rw’Ikirenga bashakaga ko ikipe itsindwa.

Mu bindi byagiye bivugwa ko batumvikanyeho harimo kuba perezida Twagirayezu Thadée yarashatse ko ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga wa Rayon Sports Company abigiramo uruhare akaba ari we ubikurikirana ariko bamutera utwatsi kuko bamushinjaga kubasuzugura.

Ikindi uru rwego rutumvaga neza ni uburyo hari abantu yagiye aha akazi batabizi bakababona mu nshingano.

Ibi byaje guhumira ku mirari ubwo ikipe yarimo yiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2025-26 aho habayeho ihangana ry’imbaraga aho bamwe bazanaga umukinnyi urundi ruhande rutamwemera, nk’umutoza Afhamia Lotfi yasinye ku bw’imbaraga z’Urwego rw’Ikirenga ndetse na Mohammed Chelli n’Umunyezamu Drissa Kouyate na bo biba uko kuko Twagirayezu Thadée atabemeraga.

Ihangana risa n’iryeruye ryabaye mu minsi ishize ubwo uru rwego rwanditse rutumizaho Inama y’Inteko Rusange muri uku kwezi kwa Kanama ariko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée avuga ko bidashoboka ahubwo yaba muri Nzeri 2025.

Byaje guhumira ku mirari, icyemeje ko gatanya yaba yaramaze kuba ni uko mu birori bya Rayon Sports bibanziriza Shampiyona yerekaniramo abakinnyi bizwi nka Rayon Day byabaye tariki ya 15 Kanama 2025 ntabwo Paul Muvunyi yahagaragaye ndetse nta n’impamvu izwi yatumye ataza, ibintu bidakunze ko ubundi yabura mu muhango nk’uyu.

Amakuru akaba avuga ko yarambiwe icyo yita agasuzuguro akorerwa na Twagirayezu Thadée ndetse akaba yahisemo no kuba yakwegura kuri izi nshingano.

Muri Rayon Sports hongeye kumvikanamo urunturuntu nyuma y’amezi agera ku munani ikipe yongeye gusubizwa abitwa ‘Abasaza b’ikipe’, bari bitezweho kuyisubiza ikuzo yahoranye ariko icyizere bari bafitiwe kigenda gisa n’ikiyoyoka.

Photos:

[fluentform id="3"]