sangiza abandi

Amasezerano abera kwa noteri: Ibyo kwitondera ku itegeko ryemerera gutwitira undi

sangiza abandi

U Rwanda rwashyizeho ku mugaragaro itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ryemerera bwa mbere uburyo bwo gutwitira undi (surrogacy) ariko rigena amabwiriza akomeye kugira ngo iyi serivisi ikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iri tegeko n°026/2025 ryo ku wa 17 Nzeri 2025, ryasohotse mu igazeti ya Leta idasanzwe yo kuwa 18 Nzeri 2025, rigizwe n’ingingo 111.

Ingingo ya 23 y’itegeko isa n’iyihariye,  isobanura ko serivisi yo gutwitira undi yemerewe gusa abashyingiranywe n’undi ufite ikibazo cyo kutororoka mu buryo busanzwe ariko bikemezwa n’ukora umwuga wo kuvura ko uwo muntu adashobora kororoka mu buryo busanzwe.

Ingingo ya 24 iteganya ko serivisi zo gufasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga zitangwa n’abaganga babifitiye ububasha, harimo inzobere mu buvuzi bw’imyororokere cyangwa izindi nzobere mu ndwara z’abagore zabihuguriwe mu buryo bemewe n’amategeko.

Uha cyangwa uhabwa intanga n’urusoro

Ingingo ya 25 igena ko utanga intanga cyangwa urusoro agomba kuba afite nibura imyaka 21 y’amavuko kandi yarakorewe isuzuma ryuzuye ry’indwara n’iry’imyororokere rigaragaza ko ashobora gutanga intanga. Ategetswe kandi gushyira umukono cyangwa igikumwe ku nyandiko y’ubwiyemerere mbere yo gutanga intanga.

Icyakora, iri tegeko riteganya ko n’ufite nibura imyaka 18 ariko atarageza kuri 21 ashobora kwemererwa gutanga intanga ku mpamvu zumvikana, iyo abisabiye Minisitiri mu nyandiko.

Uwemerewe guhabwa intanga cyangwa urusoro agamije gufashwa kororoka na we agomba kuba afite imyaka 21, yarakorewe isuzuma ryuzuye ry’ubuzima, kandi yasinye inyandiko y’ubwiyemerere.

Uwemeye gutwitira undi

Uwemeye gutwitira undi agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 21 na 40, yarigeze gutwita no kubyara nta kibazo, kandi isuzuma ry’ubuvuzi rigaragaza ko afite ubuzima bwiza bushobora kumwemerera kongera gutwita no kubyara nta ngorane.

 Inshingano z’impande zombi ( utwitiwe n’utwite).

Ingingo ya 28 isaba uwifuza gutwitirwa kwishakira umutwitira, kwishyura ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi kugeza nibura ku byumweru bitandatu nyuma yo kubyara, ndetse no kwemera igisubizo cyose kizava mu gutwita.

Ingingo ya 29 isobanura inshingano z’uwemeye gutwitira undi, zirimo gukurikiza inama z’abaganga, kwirinda imyitwarire yahungabanya ubuzima bwe n’ubw’umwana, kumenyesha amakuru ajyanye n’ubuzima bwe cyangwa ubw’umwana mu buryo buhoraho, ndetse no guha umwana uwemerewe gutwitirwa akimara kuvuka.

Ingingo ya 30 ivuga ko impande zombi zigomba kugirana amasezerano imbere ya noteri mbere yo gutangira serivisi yo gutwitira undi. Iteka rya Minisitiri rizagena ibikubiye muri ayo masezerano.

 Ibyo itegeko ribuza

Ingingo ya 31 igaragaza ibintu bitemewe mu buryo budakuka. Harimo Kugura cyangwa kugurisha intanga cyangwa urusoro,guha intanga cyangwa urusoro umwe mu bashyingiranywe undi atabizi cyangwa atabyemeye,gutwitira undi cyangwa gusaba gutwitirwa igihe umwe mu bashyingiranywe atabyemeye,guhindura utunyangingo tw’umuntu cyangwa guhitamo igitsina cy’umwana uzavuka,gukoresha intanga cyangwa urusoro hatagaragara umwirondoro wuzuye w’uwabitanze.

Iri tegeko rifatwa nk’intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, aho ritanga amahirwe mashya ku miryango ifite ikibazo cyo kororoka  mu buryo busanzwe.

Ariko rikagena n’amabwiriza  agomba kubahirizwa mu rwego rwo kurengera ubuzima n’uburenganzira bw’impande zose.

Ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 4 Kanama 2025 nyuma y’uko umushinga waryo watangiye gusuzumwa ku wa 5 Ugushyingo 2024 binyuze muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]