sangiza abandi

#Kigali2025: Ostiz Taco Paula yegukanye umudali wa Zahabu mu bangavu basiganwa mu muhanda

sangiza abandi

Umunya-Espagne, Ostiz Taco Paula yegukanye umudali wa Zahabu mu Bangavu basiganwa mu muhanda, ku munsi wa karindwi wa Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Iyi Shampiyona imaze kwigarurira imitima y’Abanya-Kigali, yakomeje kuri uyu wa gatandatu, ubwo hasiganwa abangavu 72, basiganwa mu muhanda ibizwi nka ‘Road race.”

Ostiz Taco Paula ukomoka muri Espagne niwe wegukanye umudali wa Zahabu muri iki cyiciro aho yashoje isiganwa mbere y’abandi akoresheje amasaha 2, iminota 9 n’amasegonda 19.

Yakurikiwe n’Umutaliyani Pegolo Chantal wegukanye umudali wa Feza n’Umusuwisi Grossmann Anja waje ku mwanya wa gatatu, ahembwa umudali w’Umuringa.

Abanyarwanda Yvonne Masengesho yashoreje ku mwanya wa 48, naho Liliane Uwiringiyimana asoreza ku mwanya wa 49 barushwa iminota 12 n’amasegonda 20.

Taco Paula w’imyaka 18 y’amavuko usanzwe akinira ikipe ya Movistar yo muri Espagne, ni umudali wa kabiri ahawe muri iyi Shampiyona aho yari yahembwe Umuringa mu bangavu basiganwa n’igihe ku munsi wa Gatatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Uyu mwangavu yavuze ko ari inzozi zibaye impamo, ndetse ari ishema ku gihugu cyose.

Ati” Ni inzozi zibaye impamo, sinabona uko mbivuga. Umuryango wanjye n’igihugu cyose barimo kundeba. Ndishimye cyane, nifuzaga kwishimana iyi tsinzi ndi kumwe n’umuryango wanjye n’abandi banshyigikiye.”

Yakomeje asobanura iby’isiganwa ry’uyu munsi, ati” Nagombaga kubika imbaraga kugeza ku musozo. Nari narebye uko andi marushanwa yabaye, ubundi nagorwaga no kuzamuka. Rero nagombaga kubika imbaraga kuko mu gutambika nshobora kwihuta. Nagize imvune gake ariko nabitse imbaraga kugeza mu gutambika. Natsinze gusa nubu sindabyizera.”

Isiganwa rirakomeza saa 12:00, ubwo abagore bakuru bari bube basiganwaga mu muhanda, ku ntera y’ibilometero 164.6.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]