Perezida Kagame watangije gahunda yo gutera inkunga urwego rw’ubuzima mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakiriye Komiseri wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Ubuzima, Amb. Amma Twum-Amoah ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika kigenzura Ubuziranenge bw’Imiti, AMA, Dr. Delese Mimi Darko.
Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2025, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Village Urugwiro kuri X.
Ibiganiro aba bayobozi bagira byibanze ku mikorere y’Ikigo cya African Medicines Agency ndetse no gushimangira gahunda z’ubuzima muri Afurika.
AMA (African Medicines Agency) ni ikigo cyashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kigamije guteza imbere ubuziranenge bw’imiti, kuyigenzura no gufasha mu gukumira ikoreshwa ry’imiti itujuje ubuziranenge muri Afurika.
Iki kigo cyatangiye gukora ku mugaragaro mu 2019, nyuma y’uko ibihugu byinshi bya Afurika byari byamaze gusinya no kwemeza amasezerano ayishyiraho, kikaba gifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali.
AMA ifasha mu gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’imiti itujuje ubuziranenge, kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, korohereza ubushakashatsi no gutunganya imiti muri Afurika no kurwanya indwara zihariye ku mugabane wa Afurika.






